Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryatangaje ko imikino ibiri ya gicuti Amavubi yagombaga kubera muri Maroc, itakibaye kubera impamvu zafashwe n’inzego z’iki Gihugu.
Ibi bikubiye mu Itangazo FERWAFA yageneye Itangazamakuru kuri uyu wa 4 Kamena 2026.
Iri Shyirahamwe ryatangaje ko imikino ibiri ya gicuti ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi] yagombaga kuzakinira i Marrakech muri Maroc, itakibaye ku bw’ubusabe bw’inzego z’umutekano zo muri Maroc.
FERWAFA yakomeje ivuga ko yubashye iki cyemezo ariko itangaza ko umwiherero w’Amavubi ugomba gukomereza mu Mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri guhera uyu munsi.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kubyaza umusaruro ikiruhuko cyashyizweho na FIFA ku makipe y’Ibihugu kugira ngo ajye akina imikino ya gicuti.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yagombaga kuzakina n’Ibirwa bya Comorés na Tanzania ku wa 6-9 Kamena.
Icyemezo cyo guhagarika iyi mikino, kiri mu rwego rwo gukaza ingamba zafashwe n’inzego zo muri Maroc mu kwirwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

UMUSEKE.RW
