Bamwe mu bagabo bakuze bo mu Karere ka Ngororero barashinja abagore babo na bo bageze mu zabukuru kubahohotera no kubacunaguza, bakibera mu tubari birira inyama y’ingurube (izwi nk’akabenzi) ndetse banywa inzoga bagataha bwije.
Abavuga ibi ni bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, babwiye Radio/TV1 ko muri zimwe mu ngo z’abageze mu zabukuru hagaragaramo amakimbirane ashingiye ku kuba hari abagore bajya kwigurira akabenzi bagataha igicuku kiniha.
Umwe yagize ati: “Ni akabenzi barakokesha [abakecuru], ndakubwiza ukuri. Noneho ikindi cya kabiri, wowe ugasigara mu rugo, yataha isaha yose atahiye ukamwakira uti: ‘Yambo, yambo, ikaze, ikaze,’ ugakoma mu mashyi.”
Undi nawe aragira ati: “Ufite amafaranga arakarya [akabenzi], akanywa inzoga, yaba saa mbiri, yaba saa tatu agataha. Noneho niba atashye ndi mu rugo nanze kumukingurira yahita agenda.”
Uku gutaha igicuku kw’abakecuru ntibirangirira aho, kuko bituma bagirana amakimbirane n’abagabo babo, bikavamo no kwahukana, nk’uko umwe mu bagabo yavuze ko umugore we yahukanye kandi akuze afite n’abuzukuru.
Nubwo bimeze bityo, abagore bo mu Murenge wa Hindiro bavuga ko atari ibigaragara kuri bose, bagasaba ko abakecuru bitwara nabi babihindura.
Umwe yagize ati: “Ngo umukobwa umwe aba mubi agatukisha bose, abo batukishije n’abandi bose icyasha cyatugiyeho, ariko abakidushyizeho mwakabagiriye inama bakareba uko bahesha abandi agaciro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Christophe Nkusi, yatangaje ko mu rwego rwo gukumira amakimbirane bigisha abagize umuryango, ariko n’ahagaragaye amakimbirane bayakemura.
Ati: “Ni ukubegera tukabagira inama, yaba ari umugabo cyangwa umugore tukabahuza kugira ngo tubigishe cyangwa tubashishikarize kubana neza.”
Amakimbirane yo mu ngo n’ihohotera ni bimwe mu bibangamiye umuryango utekanye, kandi imibare igaragaza ko abagabo n’abagore bose bakorerwa ihohoterwa.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 46% by’abagore bashatse bahohoterwa n’abo bashakanye.
Iyo raporo kandi yagaragaje ko umubare w’abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikamenyekana wavuye kuri 349 mu 2023 ugera kuri 2748 mu 2024.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
