Gutoza abato uburere bwa Gikristo ni isoko y’intsinzi

Kigali Christian School yizihiza imyaka 20 imaze ishinzwe

Nubwo gutsinda amasomo ari ingenzi, uburezi bufite ireme bushingira no ku ndangagaciro zubaka umuntu, zimufasha kugira imyitwarire myiza irimo gukunda umurimo, kuba inyangamugayo no kwitegura ejo hazaza.

Abarezi n’abanyeshuri bagaragaza ko hari abibanda ku manota gusa bakirengagiza imyitwarire ifasha kubana neza n’abandi, bigatera icyuho mu burezi busesuye, aho ubumenyi n’imyitwarire bikwiye kugendana.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena 2026, ubwo ishuri rya Kigali Christian School ryizihizaga imyaka 20 rimaze ritanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo.

Ku bwa Nsengimana Jean Marie Vianney, ushinzwe amasomo mu mashuri ya Youth for Christ Rwanda (YFC), iyo indangagaciro zititaweho hakiri kare bigira ingaruka, haba mu ishuri no hanze yaryo.

Agaragaza ko indangagaciro za Gikristo zigishwa muri iri shuri zifasha abanyeshuri kugira imyitwarire myiza no gutsinda neza, ku buryo ababyeyi benshi baryifuza.

Ati: “Dufite abarezi beza b’Abakristo bakunda umurimo kandi bafite ubumenyi n’ubuhanga. Ikigo na cyo gitanga ubushobozi, bigatuma abana bishimira ishuri, bityo bikabafasha gutsinda neza.”

Yongeraho ko mu bana bakira harimo n’abaturuka mu miryango itishoboye batsinze neza, ndetse abize muri iri shuri bakaba biga muri za kaminuza zikomeye mu mahanga, abandi bafite akazi keza, n’abashinze ibigo bikomeye.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Kigali Christian School byari binogeye amaso

Abanyeshuri na bo bavuga ko uburezi bahabwa butabafasha gusa gutsinda, ahubwo bubafasha no kugira imyitwarire yo kubana neza n’abandi no kubaha Imana.

Uwase Deborah wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu ishami rya HGL avuga ko ubuzima bwo mu ishuri butagarukira ku manota gusa.

Ati: “Nk’umukobwa ugendera ku ndangagaciro za Gikristo, nzi imipaka ngomba kubahiriza, bikamfasha ku ishuri no mu buzima busanzwe.”

Sangwa Kennedy wiga MPC avuga ko indangagaciro za Gikristo zimufasha kumenya inshingano ze no kubana neza n’abandi.

Ati: “Kumenya Imana bituma umuntu yubaha amategeko n’abantu, bikagira uruhare mu iterambere rirambye.”

Umuyobozi wa Youth for Christ Rwanda, Jean Baptiste Mugarura, avuga ko intego y’uyu muryango w’ivugabutumwa ari ugutanga uburezi buhuje abana b’imiryango itandukanye no kubatoza kuzavamo abantu b’ingirakamaro.

Ati: “Ni ukubatoza uburere bwiza bwa Gikristo. Abana turera ni ukugira ngo tubatoze no kugira uruhare mu mihindukire myiza y’aho batuye no mu gihugu batuyemo. Icyo ni uburere, ni ukurera bihoraho.”

Mugarura avuga ko uburere bwa Gikristo butagarukira ku gusenga gusa, ahubwo bunafasha abanyeshuri kwiga bafite imyitwarire myiza, kubana neza n’abandi no gufata ibyemezo byiza mu buzima.

Abanyeshuri bavuga ko kwiga ijambo ry’Imana bibatoza ikinyabupfura bikabafasha mu mitsindire
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yasabye abanyeshuri kurangwa n’imico myiza
Mugarura avuga ko imyaka20 batanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikritso yatanze umusaruro ufatika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article