Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga giharanira ikoreshwa neza ry’ingengo y’imari no kurwanya akarengane, International Budget Partnership (IBP), yashyize u Rwanda mu bihugu bikoresha neza ingengo y’Imari kandi ikorewe mu mucyo.
Iyi Raporo igaruka ku bijyanye n’imikoresherezey’ingengo y’imari, uruhare rw’abaturage mu kugena no kumenya imikoreshereze y’iyo ngengo y’imari, ndetse n’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’ingengo y’imari bukorwa n’Inteko Ishingamategeko, yakozwe mu bihugu 82 byo ku Isi.
Igaragaza ko mu bijyanye no gutanga amakuru ku mikoreshereze y’ingengo y’imari no kugira ingengo y’imari ifunguye u Rwanda rwagize amanota 55% ruvuye kuri 50% rwari rufite mu 2023.
Ni mu gihe mu bijyanye no kugenzura imikoresheze y’ingengo y’imari rwagize amanota 61% ruvuye kuri 56% rwari rufite mu 2023. Ni mu gihe ibikorwa by’umugenzuzi w’imari ya leta rwagize 89%.
Ku bijyanye n’uruhare rw’abaturage mu kugena ndetse no kumenya imikoresherezwe yayo u Rwanda rwagize 26% ruvuye kuri 16% rwari rufite mu 2026.
Mu bihugu byakorewemo ubu bushakashatsi , u Rwanda ni urwa 28 mu bihugu 82 byagenzuwe ku Isi.
U Rwanda ruza ku mwanya wa Kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ni nyuma ya Kenya. Rukurikirwa na Uganda,Madagascar,Tanzania,Somalia ,Burundi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, (Transparency International Rwanda), Apollinaire Mupiganyi, yagaragaje ko nubwo u Rwanda rutaragera ku manota asabwa angana na 61% ngo rwemezwe nk’igihugu gifite ingengo y’imari ifunguye,hashimwa intambwe yatewe.
Ati “ Amanota atakara ni uruhare rw’umuturage, rw’abagenerwabikorwa.uruhare rw’itangazamakuru, ubugenzuzi bw’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yaba akora kuko ni ngombwa kuko iyo akora isesengura kuri iyo mikoreshereze y’ingengo y’imari ya leta yagombye no kubaza abagenerwabikorwa, abaturage.”
Ikindi cyagaragajwe ni uko Inteko Ishingamategeko idaha ijwi abaturage mu guha uruhare abaturage mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari.
Mupiganyi anavuga ko mu gihe hagaragaye ikoreshwa nabi ku ngengo y’imari, abakoze ayo makosa baba bakwiye kubibazwa.
Ati “Mu gihugu cyacu hari ibyo kiyemeje, twahisemo kuba umwe, gutekereza bigari ariko no kugaragaza ibyo dukora, kubazwa inshingano. Iyo rero hari igikorwa wakoze mu izina rya rubanda, ufite umwanya runaka, ukagikora mu buryo butubahirije amategeko cyangwa bwarebye inyungu zawe bwite urabiryozwa.”
Iyi Raporo itangwa buri myaka ibiri, harebwa imikoreshereze y’ingengo y’imari, uruhare rw’abaturage mu kugena no kumenya imikoreshereze y’iyo ngengo y’imari, ndetse n’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’ingengo y’imari.

UMUSEKE.RW
