Kigali: Umukobwa yakorewe ibyamfurambi n’umusore bamenyaniye kuri WhatsApp

Umukobwa wakorewe ibyamfurambi yagejejwe kwa muganga atabasha kugenda (Photo BTN TV)

Umukobwa uvuga ko akomoka mu karere ka Ruhango, yagaragaye ku Kigo Nderabuzima cya Muhima mu karere ka Nyarugenge, atabasha kugenda avuga ko yatewe ibyuma, anasambanywa n’umusore bamenyaniye muri Group ya WhatsApp.

Iby’ubu bugizi bwa nabi byabereye mu ishyamba rya Shyorongi, aho umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko avuga ko yatewe ibyuma, anasambanywa n’umusore yari aje kureba i Kigali, ngo amurangire akazi.

Uyu mukobwa wagejejwe kwa muganga yaracucuwe ibye byose, anavirirana amaraso kubera ibikomere, avuga ko yambuwe telefoni ebyiri n’igikapu cy’imyenda yari afite.

Ati “Nahuye n’umuhungu kuri WhatsApp ambwira ko agiye kundangira akazi ko gukora kuri alimentation, ndavuga ngo nta kibazo, ampuza n’uwo mu “Boss” wari ugiye kumpa akazi, turavugana turumvikana, bukeye anyoherereza itike inkura mu Ruhango ikangeza Nyabugogo.”

Nyuma yo kugera Nyabugogo, ngo uyu bavuganaga yamubwiye ko afata imodoka akamusanga i Shyorongi, ariko ngo amwoherereza umusore wo kumukura Nyabugogo.

Uyu musore ngo yamukoresheje urugendo rw’amasaha nk’ane, amujyana mu ishyamba, nyuma ngo bigezeho, amubwira ko afashwe n’indwara y’umutima aryama hasi.

Uyu mukobwa avuga ko yibwiye ko atasiga umuntu bari kumwe mu ishyamba, undi ako kanya ngo aramuhinduka, atangira kumuniga no kumutera ibyuma.

Ati “Ntabwo natekereje ko yangirira nabi, aramfata mu kiganza, nari mfite igikapo kirimo ibintu na telefoni ebyiri mu mufuka, nibwo yatangiye kuniga arankubita, ankubita ibintu mu mutwe araniga mbona akuyemo icyuma, arakinjomba.”

Uyu mukobwa yatewe ibyuma harimo icyo yatewe mu kiganza (Photo BTN TV)

Ubwo telefoni zari zavuye mu mufuka, abwira uwo mukobwa ko telefoni azitwara ariko nyuma amutura hasi, aramusambanya nk’uko nyiri ubwite abivuga.

Abatoraguye uyu mukobwa nibo bamugejeje kwa muganga, na bo bakora ifishi batangira kumwitaho.

Uzayisenga Jesephine ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Muhima, avuga ko uriya mukobwa yamugezeho mu masaha ya mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’iminota 55, afite ibikomere ku matako no mu kiganza.

Ati “Yari yahungabanye kubera ibibazo yahuye na byo. Icyo twamufashije ni ukumuha ubufasha bw’ibanze, turamudoda.”

Uyu mukobwa wari wasigaye ari buri buri yateranyirijwe Frw 27,000 nk’itike yo kumugeza iwabo, akaba yatanzwe n’abagiraneza.

Iki kibazo cyabaye, umwe mu bamubonye bavuga ko bibabaje, uwakoze biriya akwiye kubihanirwa by’intangarugero.

UMUSEKE ntabwo turabasha kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ngo tumenye niba uyu ukekwaho iki cyaha yafashwe.

Gus anta gihe gishize RIB igaragaje itsinda ry’abasore bashukaga abakobwa ko babarangira akazi, hanyuma bakabajyana mu ishyamba bakabasambanya bakanabambura ibyabo.

RIB yafashe abasore bakekwaho kubeshya abakobwa akazi no kubasambanya

UMUSEKE.RW

Share This Article