Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire iri mu zihagarariye Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026, yatangiranye intsinzi yakuye kuri Equateur.
Uyu mukino wabaye rukerera rwo kuri uyu mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ubera ku kibuga cya Lincoln Financial Field kiri mu Mujyi wa Philadelphia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu bafana 68.274 bari muri iyi stade, byagaragaraga ko umubare muto ari wo wari inyuma y’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, abenshi bashyigikiye Ikipe y’Igihugu ya Equateur.
Ni umukino, Equateur yatangiye ndetse ku munota wa 11 byashobokaga ko yabona igitego ariko rutahizamu wayo, Enner Valencia ahusha uburyo bw’igitego ku ishoti rikomeye yateye ariko rinyura hejuru y’izamu.
Ubwo amakipe yari agarutse mu gice cya kabiri, ku munota wa 46 mu gice cya kabiri, Enner Valencia yongeye kubona andi mahirwe ariko umupira yateye mu izamu ukubita ku giti cy’izamu uvamo.
Uko iminota yicuma, ni ko Côte d’Ivoire yatangiye kubyaza umusaruro imipira yihuta, ishaka gutungura Equateur ariko uburyo bw’igitego bwashoboraga kuvamo igitego bwabonywe na Elye Wahi ku munota wa 52 n’ubwa Yan Diomande ku wa 58, ntibwatanga umusaruro.
Umutoza wa Côte d’Ivoire, Emerse Faé, yakoze impinduka ashyira mu kibuga amaraso mashya, aho yakuyemo Elye Wahi, Bazoumana Touré, Nicolas Pépé, Seko Fofana na Guela Doué, ashyiramo Ange-Yoan Bonny, Amad Diallo, Christ Inao Oulai, Ibrahim Sangaré na Odilon Kossounou.
Ku munota wa 90 w’umukino, ni bwo Wilfried Singo yohereje umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Amad Diallo ahagaze neze, ahita ashyiramo igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Imibare igaragaza ko kuva mu Ukwakira 2025, Amad Diallo amaze gutsindira Côte d’Ivoire ibitego bitandatu, nta wundi mukinnyi urabikora muri icyo gihe.
Kuva Igikombe cy’Isi cya 2026 cyatangira gukinwa, imipira icyenda ni yo imaze gukubita ku giti cyangwa umutambiko w’izamu. Ine muri yo yabonetse muri uyu mukino, harimo itatu yatewe na Equateur n’umwe wa Côte d’Ivoire.
Iyi kipe iri mu zihagarariye Afurika yahise ifata umwanya wa kabiri mu Itsinda E riyobowe n’u Budage bwanyagiye Curaçao ibitego 7-1.
Yan Diomande ukinira Côte d’Ivoire yabaye umukinnyi w’iyi kipe ukoze amateka yo kuyikinira mu Gikombe cy’Isi ari muto, kuko ari we ubikoze afite imyaka 19 gusa.
Mu yindi mikino yabaye mu ijoro ryacyeye, Suède yanyagiye Tunisia ibitego 5-1 mu Itsinda F.
Ibitego by’iki gihugu cy’i Burayi byatsinzwe na Yasin Ayari watsinze bibiri, Alexander Isak, Viktor Gyökeres na Mattias Svanberg.
Igitego rukumbi cya Tunisia cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Omar Rekik mbere y’uko igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.
Iri tsinda ni ryo ririmo u Buholandi n’u Buyapani byanganyije ibitego 2-2 mu mukino wabanje.




UMUSEKE.RW
