Nyuma yo gutwaraa igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 itsinze imikino yose, Rayon Sports yakomereje intsinzi kuri Mathare United yo muri Kenya, iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino wahuje aya makipe yombi, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade yitiriwe umunyabigwiza, Pelé.
Murera yabanjemo ikipe yiganjemo abadasanzwe babona umwanya uhagije wo gukina, n’ubundi yakomereje mu mujyo yasorejemo CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda.
Iyi kipe yo mu Nzove ibifashijwemo na Elie Tatou wateye koruneri ikijyana mu izamu ku munota wa 83, Muhoza Daniel ku munota wa 87 na Boris ku munota wa 38, yatsinze aba banya-Kenya ibitego 3-0, maze aba-Rayons bongera gutahana ibyishimo bisendereye imitima.
Rayon Sports ikunzwe na benshi mu Rwanda, ikomeje kwitegura imikino ya Super Coupe 2026 aho iri kwitegura kuzakina na Police FC mu gihe hazaba hagumyeho umwanzuro wa FERWAFA uvuga ko iri rushanwa ari yo azarikina.


UMUSEKE.RW
