Amajyepfo: Polisi isaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika no kwishyurana amafaranga hirindwa n’ubujura.
Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego barakangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bifasha kugabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa.
Ibi byagarutsweho ku wa 15 Nzeri 2026, mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha kongera umutekano wayo, kuko bigabanya amafaranga abantu batwara mu ntoki.
Ati: “Gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha mu kongera umutekano w’amafaranga, kuko bituma abantu batagendana amafaranga menshi mu ntoki, bityo bikagabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A.Habimana asaba abaturage gukoresha ubu buryo ariko bakagira amakenga ku bantu bashaka kubashuka, cyane cyane ababaka imibare y’ibanga kugira ngo babone amafaranga yabo.
Ati: “Turaburira abaturage kutagira umuntu baha imibare y’ibanga ibemerera kugera ku mafaranga yabo. Abashaka gukoresha ikoranabuhanga mu kwiba amafaranga y’abandi na bo turababurira ko ibyo bikorwa ari ibyaha, kandi inzego z’umutekano zizakomeza kubikurikirana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, na we asaba abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura amafaranga kuko bizabarinda kuyata, cyangwa kuyibwa ugereranyije na mbere aho wasangaba bayabura.
Ati: “Turashishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bibafasha kuyabika no kuyacunga neza. Bitandukanye no gutwara amafaranga mu ntoki, aho wasangaga umuntu ashobora kuyata cyangwa akayibwa, gukoresha ikoranabuhanga bituma amafaranga arushaho kugira umutekano.”
Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’u Rwanda, NSABIMANA Gerard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurengera Abaguzi ba Serivisi z’Imari, avuga ko eKash izafasha abaturage kurushaho gucunga umutekano w’amafaranga yabo.
Ati: “Uburyo bwa eKash buzafasha abaturage muri rusange mu gucunga umutekano w’amafaranga yabo wasangaga yibwa bayakuye mu mufuka cyangwa bayakuye aho bayabitse. Turafatanya n’inzego z’umutekano guhangana n’abatubuzi ariko dushishikariza n’abaturage kuba maso birinda ababashuka.”
Ubu bukangurambaga bukomeje gusaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, ariko bakagira amakenga, cyane cyane ku bantu babasaba imibare y’ibanga cyangwa andi makuru y’ibanga ajyanye n’amafaranga yabo.

UMUSEKE.RW
