Ababyaza ni bake ugereranyije n’ababyeyi bitaho mu Rwanda

Haracyari icyuho cy'ababyaza kwa muganga

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) ruvuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwagutse aho kuri ubu hari ababyaza barenga 2400 ariko uyu mubare ukiri muke ugereranyije n’abo bagomba guha serivisi.

Buri mwaka tariki ya 5 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ababyaza.

Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara yatangaje ko umwuga w’ububyaza wagiye waguka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nyuma ya Jenoside nta mwuga w’ububyaza wari uriho mu gihugu, ariko uyu munsi dufite ababyaza barenga 2,400. Twavuye ku mahugurwa y’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (diploma), ubu tugeze ku mpamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza (bachelor’s and master’s), ibi bikaba byarazamuye ireme ryo kwita ku barwayi n’ubushobozi bw’abanyamwuga.”

Haracyari icyuho mu babyaza…

André Gitembagara, yagaragaje ko umubare w’abakozi mu bigo Nderabuzima  ukiri muke cyane, aho usanga ikigo gikorana n’umubyaza umwe kugeza kuri batatu nyamara bakurikirana abaturage bagera ku 15,000. Ibyo bigashyira igitutu ku bari mu murimo w’ububyaza.

Ibi kandi bituma bakora amasaha arenga 60 mu cyumweru, mu gihe amategeko ateganya amasaha 40, kandi ntibahabwe ikiguzi cy’amasaha y’ikirenga.

Yongeyeho  kandi ko “imishahara itigeze ihinduka kuva mu 2016, aho umuforomo ku kigo Nderabuzima ahembwa asaga ibihumbi 200 Frw  ku kwezi. Ibi bituma abarangije kwiga batinya kujya gukorera mu bice by’icyaro bitewe n’umunaniro n’ibiciro by’ingendo bihanitse aho urugendo rushobora kugera ku mafaranga ibihumbi 5 Frw.”

U Rwanda rwatangiye gushaka umuti…

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yabwiye The Newtimes a ko hari gahunda  yo kongera abakozi bo kwa muganga ,  bigizwemo uruhare na gahunda ya kane gukuba kane( 4×4 ).

Uyu mushinga w’u Rwanda watangiye mu 2023/2024 ugamije kongera inshuro enye umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima (abaganga, abaforomo, n’ababyaza) bitarenze 2028.

Ni gahunda igamije gutuma abaturage 1000  bitabwaho n’abaganga bane bavuye ku muganga umwe kuri ubu uri kwita ku bantu 1000.

Mbere y’iri vugurura, u Rwanda rwasohoraga ababyaza bagera kuri 72 gusa buri mwaka.

Dr. Nkeshimana yavuze kandi ko kuva mu 2023, u Rwanda rwongereye amashuri yigisha ububyaza, rwinjiza abahugura  benshi, rwagura amaraboratwari y’icyitegererezo yo kwimenyereza umwuga ndetse hanashyirwa  integanyanyigisho imwe ihuriweho n’ibigo byose.

Bituma umubare w’abanyeshuri binjira mu mwuga w’ububyaza uva kuri 72 ugera kuri 1,050 buri mwaka.

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yemera ko  koko   mu gihugu hakigaragara umubare w’abajya kubyara benshi ugereranyije n’uwababyaza bityo bikaba byatera imfu.

Ati “Iyo kwita ku mubyeyi bidakozwe neza, ni bwo dukomeza kubona imfu z’ababyeyi n’iz’abana bavuka.  Nubwo u Rwanda rwateye intambwe rugabanya imfu z’ababyeyi zari hejuru ya 1,000 ku bana 100,000 bavuka ari bazima mu myaka 20 ishize, imfu ziracyagaragara.”

Yavuze ko amabwiriza y’ubuvuzi ateganya umubyaza umwe kuri buri mugore uri ku bise, ariko mu mavuriro menshi, umubyaza umwe ashobora kwita ku bagore 20 icyarimwe, bigatuma adashobora guha buri wese umwanya ukwiye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga  ko umubyaza umwe yita ku bagore bari hagati ya 135 na 170 ku mwaka, ari nayo mpamvu u Rwanda rufite intego yo gukuba inshuro enye umubare w’abakora kwa muganga.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rufite gahunda yo kongera umubare w’abarangiza kwiga mu mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.

Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *