Babiri bafatanywe litiro zirenga 3,300 z’inzoga ya ‘Butunda’

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafunze abantu babiri bo mu Murenge wa Gataraga, bafatanywe litiro 3,360 z’inzoga zitemewe bengeraga mu ngo zabo.

Aba bantu bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 07 Gicurasi 2026, ku bufatanye n’izindi nzego mu bikorwa byo gufata ibinyobwa bitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’izi nzoga zitemewe n’amategeko, bagatanga amakuru zigafatwa.

Ati: “Turashima inzego n’abaturage dufatanya muri ibi bikorwa byo kurwanya ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”

Yaboneyeho kuburira abakora ibiyobyabwenge, ababitunda, abicuruza n’ababinywa ko nibatabireka, ingaruka zizabageraho mu gihe gito.

Ati: “Amakuru y’ababikora atugeraho, ni nayo mpamvu bafatwa, kandi n’utarafatwa yumve ko ejo azafatwa, bityo abireke mbere y’uko afatwa.”

CIP Ngirabakunzi yasabye Abaturarwanda kwirinda ibi binyobwa, kandi bagatanga amakuru ku babikora kugira ngo babibazwe, aho gukomeza kwangiza umuryango Nyarwanda.

Inzoga zitujuje ubuziranenge bafatanwe zamenewe mu ruhame, na ho abazifatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Kuva mu kwezi kwa gatatu, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kumenwa mu ruhame litiro zisaga ibihumbi 150 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Izo nzoga za Butunda zamenewe mu ruhame

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *