Zelensky arifuza guhura na Putin imbonankubone

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yifuza guhura imbonankubone na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, ngo baganire ku guhagarika intambara imaze imyaka irenga ine ihanganishije ibihugu byombi.

Ni mu ibaruwa ndende y’amagambo 1800, Perezida Zelensky yandikiye Perezida Putin badacana uwaka.

Zelensky mu ibaruwa yavuze ko igihe kigeze ngo hagire igikorwa mu kureba ko intambara yahagarikwa, bityo ntawukwiriye kwicara agategereza ngo Leta zunze Ubumwe za Amerika zigire icyo zikora kuri iyo ntambara.

Zelensky ati ” Ukraine irifuza kurangiza iyi ntambara binyuze mu biganiro bitaziguye hagati yacu nawe. Ndigusaba inama.”

Uyu mutegetsi yagaragaje ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa wabo wa mbere mu guhangana n’u Burusiya, ubu nawe ahangayikishijwe n’intambara ya Iran bityo iya Ukraine itakiri amahitamo ya mbere.

Ati ” Nitaye ku baturage ba Ukraine. Turi gupfusha abaturage bacu kandi buri umwe tubuze biratubabaza.”

Zelensky yasabye ko ibiganiro byamuhuza na Putin imbonankubone byabera mu Busuwisi cyangwa Turukiya.

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, byavuze ko iyo baruwa byayibonye ndetse Putin aza kumenyeshwa ibiyikubiyemo.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko byaba ari byiza mu gihe Perezida Volodymyr Zelensky na Vladimir Putin bahura imbonankubone.

Kuva intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine yatangira mu 2022, nta na rimwe Putin yari yahura na Zelensky imbonankubone.

Zelensky yagiye asaba kenshi ko yahura na Putin, u Burusiya bukamusubizaga ko yaza i Moscou hakaba ari ho habera ibiganiro.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article