Abanyarwanda biga  gutwara indege batangiye kugera ku nzozi zabo – AMAFOTO

Patricie Mugabo umwe mu banyarwanda b'igitsina gore bitegura kuba abapiloti

Abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda bitegura kuba abapilote babigize umwuga muri Kent State University yo muri Amerika, ku wa Gatatu tariki 3 Kamena 2026, batwaye indege bwa mbere.

Abo ni Cedric Hindura, Francis Shyaka, Henry Kenny Hagenimana, Milka Isingizwe na Patricie Mugabo.

Nyuma yo gukora ubugenzuzi bw’indege, buri umwe yagurukije indege nibura iminota 30 mu kirere, akabona kuyimanura.

Abo bayanyarwanda batoranyijwe mu banyeshuri 2600 bagomba kwiga iyi kaminuza ibijyanye no gutwara indege muri Kent State University.

Iri shuri rizwiho gutanga abapilote bakenewe ku isoko ry’umurimo aho kuri ubu ririmo gufasha u Rwanda gutegura abanyamwuga bazakorera kompanyi y’Igihugu y’Indege, RwandAir.

Patricie Mugabo umwe banyeshuri akaba n’umukobwa watinyutse aya masomo, yavuze ko ashishikariza abakobwa bagenzi be  kuza kwiga aya masomo yo gutwara indege .

Ati “Ndashaka gutinyura abakobwa kujya  mu kwiga gutwara indege, bagatera intambwe yo kuba aba piloti kuko ntabwo dufite abagore benshi bahagararira igihugu mu bijyanye n’aka kazi.”

Undi munyarwanda witwa Shyaka Francis  avuga ko ajya gutangira gutwara yari afite igihunga yibaza uburyo ari bubikore ariko yishimira ko byagenze neza.

Ati “ Hari igihunga gito kiza iyo ukimenya ko ugomba gutwara ariko ntewe ishema kuba ndi muri iri tsinda.”

Aba banyeshuri baziga imyaka indi myaka ine mu kwiga gutwara indege. Iyo myaka nibayirangiza, bazahabwa impamyabumenyi n’Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe indege za Gisivile , U.S. Federal Aviation .

RwandAir niyo ifasha abo banyeshuri muri ayo masomo aho porogaramu ishobora gutwara arenga ibihumbi 75$. Arenga miliyoni 90 z’Amanyarwanda.

Kent State University ibarizwamo abanyeshuri 350 bava mu bihugu 28 byo hirya no hino ku Isi.

Akanyamuneza kari kose ku bashyigikiye Abanyarwanda bagiye kugurutsa indege

Habanje ibikorwa byo kugenzura indege mbere yuko itangira kuguruka

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *