Micomyiza yasabye ko ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside “wamushinjaga” bwazahabwa agaciro

Jean Paul Micomyiza aburana ahakana ibyo aregwa

Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside, akaba yaroherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden yanenze imvugo z’abatangabuhamya bamushinja, akavuga ko zivuguruzanya.

Me Karuranga Salomon umwe mu banyamategeko bunganira Jean Paul Micomyiza yabwiye urukiko ko hari uwatanze ubuhamya avuga ko Micomyiza yari kumwe n’Interahamwe, ariko izo nterahamwe uriya mutangabuhamya akavuga ko atazizi.

Me Karuranga Salomon yavuze ko uriya mutangabuhamya abazwa mu Bugenzacyaha yavuze ko Micomyiza yishe atemye umunyeshuri wigaga muri Kaminuza, ageze mu rukiko akavuga ko uwo munyeshuri yicishijwe impiri, kandi ubuhiri budatema akavuga ko mu bamwishe yabyiboneye harimo Jean Paul Micomyiza.

Me Karuranga Salomon ati “Buriya buhamya ntibuvuga ukuri, kandi nta ruhare Jean Paul Micomyiza yagize muri ibi byaha.”

Me Karuranga Salomon kandi yongeye kuvuga ko hari umutangabuhamya wavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yihishe kuko yahigwaga (yari Umututsi) mu rukiko akavuga ko atigeze abona Jean Paul Micomyiza.

Uriya warokotse jenoside mbere ubushinjacyaha bwavugaga ko yavuze ko yabonye Micomyiza ari kumwe n’abasirikare akanamubona ajyanye abantu kubica, ageze mu rukiko uriya warokotse jenoside yavuze ko atigeze abona Jean Paul Micomyiza.

Me Karuranga Salomon ati “Uyu yaje Ubushinjacyaha buzi ko agomba gushinja Jean Paul Micomyiza ageze mu rukiko ahubwo aramushinjura, kandi yarokotse Jenoside.”

Micomyiza Jean Paul uregwa yahise yaka ijambo ati “Ubuhamya bw’uriya nibwo bumfunze Nyakubahwa Perezida!”

Umucamanza ati “Oya, hano uracyari umwere!”

Jean Paul Micomyiza na we yongera azamura ijambo ati “Ariko Nyakubahwa Perezida ndaburana mfunze!”

Ukuriye inteko iburanisha ati “Kuburana ufunze ni zo nzira, ariko ntibikuraho ko kugeza ubu hano ukiri umwere.”

Me Karuranga Salomon wunganira Jean Paul Micomyiza yasabye ko ubuhamya bw’uriya warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yavugiye mu rukiko aribwo bwahabwa agaciro.

Me Karuranga Salomon ati “Ibyo ubushinjacyaha bwavuze yaje hano imbere mu rukiko arabyigarama, avuga ko atabonye Jean Paul Micomyiza akora Jenoside.”

Me Karuranga Salomon avuga ko hari umutangabuhamya washinje Jean Paul Micomyiza ko iwabo Kwa se ‘Ngoga’ hari bariyeri yashinzwe na Micomyiza, ndetse akanayiyobora. Karuranga avuga ko iwabo wa Jean Paul Micomyiza nta bariyeri yahabaye ahubwo hahuriraga irondo, kandi berekanye ikimenyetso ko bariyeri zose zabaye mu mujyi wa Butare nta yo Kwa Ngoga yabayeho.

Yagize ati “Kuva na kera irondo ryahozeho n’ubu rirahari, ariko bariyeri yabayeho mu gihe cya Jenoside inahagaritswe nta bariyeri yongeye kubaho.”

Me Karuranga Salomon kandi abwira urukiko ko iyo bariyeri itari kuhaba kuko ari hafi neza yaho Perezida Sindikubwabo Theodore yari atuye bityo ‘bitashoboka’.

Me Karuranga Salomon ati “Umutekano w’umukuru w’igihugu ufite uko ucungwa ntiwari kubangikanwa na bariyeri y’abaturage basanzwe.”

Micomyiza Jean Paul kandi yahakanye yivuye inyuma ko nta bariyeri yashinze, ndetse nta mabwiriza yatanze kuri bariyeri ndetse ko itabayeho.

Jean Paul Micomyiza aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo afungiye mu igororero rya Nyanza riri ahazwi nka Mpanga.

Ubushinjacyaha bumurega ko yakoze ibyaha mu mujyi wa Butare muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994 aho yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden gusa we aburana abihakana.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yari umunyeshuri muri Kaminuza mu gihe cya Jenoside akaba umuhanga mu gukina imikino y’intoki nka Volleyball na Basketball.

Micomyiza Jean Paul yunganiwe na Me Karuranga Salomon na Me Rwigema Vincent.

Uru rubanza ruzakomeza muri Nyakanga 2026.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article