Pavelh Ndzila yatandukanye na Tusker izakina CECAFA

Pavelh Ndzila wari umunyezamu wa Tusker FC yo muri Kenya, yamaze gutandukana nayo.

Ni amakuru ataremezwa n’ikipe Pavelh yakiniraga ariko yemezwa na bimwe mu n’itangazamakuru byo muri Kenya.

Uyu munyezamu wari umaze hafi umwaka muri Shampiyona ya Kenya, yatozwaga na Julien Mette wahoze atoza Rayon Sports.

Tusker FC biteganyijwe ko izabera i Kigali ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, iri mu zizaba zihanganye na Murera mu itsinda rimwe muri CECAFA Kagame Cup 2026.

Yatozwaga na Julien Mette wigeze gutoza Rayon Sports
Yatwaranye nayo igikombe cy’Igihugu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *