Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’ingo mu Rwanda (DHS) bwo mu 2025 bugaragaza ko 8.8% by’impinja zavukiye mu Rwanda zavukanye ibiro biri munsi ya 2.5 kg, umubare ufatwa nk’igipimo cy’umwana ufite ibiro bike akivuka.
Uyu mubare wariyongereye ugereranyije n’imyaka yashize, kuko mu 2020 wari 6.9%, mu 2015 ukaba wari 6.3%, naho mu 2010 wari 6.2%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibiro umwana avukana bifitanye isano n’ibintu bitandukanye, birimo urwego rw’uburezi bw’umubyeyi, ubukungu bw’umuryango, aho umuryango utuye ndetse n’igihe umwana yavukiye.
Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) agaragaza ko 15.0% by’abana bavuka ku bagore batize baba bafite ibiro biri munsi ya 2.5 kg. Ku bagore bize amashuri yisumbuye cyangwa ayisumbuyeho, iki gipimo ni 3.5%.
Itandukaniro rigaragara no ku buryo ababyeyi basuzuma ubunini bw’abana babo. Mu bagore batize, 22.4% bavuze ko abana babo ari bato cyangwa bato cyane ugereranyije n’abandi. Mu gihe abagore bafite amashuri yo hejuru, 90.5% bavuze ko abana babo bafite ubunini busanzwe cyangwa burenzeho.
Ubukungu bw’umuryango na bwo bufite aho buhurira n’ibiro umwana avukana. Mu miryango ikennye cyane, 10.5% by’abana bavukana ibiro biri munsi ya 2.5 kg, mu gihe mu miryango ikize cyane ari 5.0%.
Imyaka y’umubyeyi na yo yagaragajwe nk’ikintu gifitanye isano n’ibiro umwana avukana. Ku babyeyi bari munsi y’imyaka 20, 5.8% by’abana babyara bavukana ibiro bike. Ku bafite imyaka 20–34, iki gipimo kigera kuri 9.2%, naho ku bafite imyaka 35–49 kikaba 8.8%.
Iyo harebwe umwanya umwana afite mu bo bavukana, abana ba kabiri n’aba gatatu ni bo bafite igipimo kiri hejuru, aho 10.1% bavukana ibiro biri munsi ya 2.5 kg. Bakurikirwa n’imfura, zifite igipimo cya 9.1%.
Ku bana bari ku mwanya wa gatandatu kuzamura mu muryango, igipimo cy’abavukana ibiro bike ni 5.7%.
Ku bijyanye n’aho abana bavukira, Intara y’Amajyepfo ni yo ifite igipimo cyo hejuru, aho 10.9% by’impinja zavukanye ibiro biri munsi ya 2.5 kg. Ikurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba ifite 9.8%.
Umujyi wa Kigali ni wo ufite igipimo cyo hasi, aho abana bavukana ibiro bike bangana na 6.7%, ugakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 7.3%.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi itandukaniro hagati y’abana bo mu mijyi n’abo mu cyaro. Mu cyaro, 9.5% by’abana bavukana ibiro biri munsi ya 2.5 kg, mu gihe mu mijyi ari 7.3%.
NISR ivuga ko ibiro umwana avukana ari ingenzi mu buzima bwe, kuko umwana wavukanye ibiro biri munsi ya 2.5 kg aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara ndetse no gupfa akiri muto.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
