Umugore yanze kuva ku Biro bya Perezida Tshisekedi avuga ko ari umugabo we

Uyu mugore uvuga ko yitwa Mathy Mayela yemeje ko ari uwa Perezida Tshisekedi

Amashusho agaragaramo umugore w’ikizungerezi uvuga ko ari uwa Perezida Felix Tshisekedi akomeje kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mugore yakomeje guterana amagambo n’abashinzwe umutekano bamusaba kuva mu mbuga y’ibiro bya Perezida akabyanga.

Bwa mbere Umunyamakuru Steve Wembi ni we washyize video kuri X irimo uyu mugore uvuga ko yitwa Mathy Mayela, akaba yateranaga amagambo n’abashinzwe umutekano bamusaba kuva ku mbuga y’Ibiro bya Perezida.

Uyu mugore yumvikana agira ati “Ni ku mbuga yacu nta kibazo gihari, naje kumureba… ndi umugore wa Perezida.”

Nibwo abashinzwe umutekano kwa Perezida bamubaza uko yitwa akababwira ko yitwa Mathy Mayela.

Bamubaza niba yaranditse, agasubiza ko yandikiye Perezida kandi ategereje igisubizo.

Abashinzwe umutekano bamusaba kujya iwe agategereza igisubizo. Umugore ati “Ndajya gutegerereza he, ko ndi iwanjye? Ndi ku mugabo wanjye, ntabwo nzi ahandi najya.”

Madamu Mathy Mayela wemeza ko ari umugore wa Perezida Felix Tshisekedi

Nyuma y’izo mpaka abashinzwe umutekano babwira Madamu Mathy ko bagiye kumufasha, ariko bakamwambura telefoni ze, bamubwira ko ashyira mu kaga umutekano wa Perezida.

Uyu mugore ariko akomeza kubwira abashinzwe umutekano ati “Ko ndi ku mugabo wanjye nkaba ntahandi mfite ho kuryama, ndaryama he? Ubu nta handi mfite njya, ndaryama hano.”

Umwe mu bashinzwe umutekano yumvikana ku cyombo abwira abamukuriye ko uyu mugore avuga ko ari uwa Perezida, bakamwizeza ko bagiye kumufata.

Madamu Mathy avuga ko nta kibi yakoze, ndetse ko bamufunga, ariko abashinzwe umutekano bakamubwira ko bagiye kumufasha.

Andi makuru yamenyekanye, inyandiko “ishobora kuba yujujwe n’uriya mugore” yaje kujya hanze nyuma ya video, agaragaza ko umugabo we ari Perezida Felix Tshisekedi, ndetse ko bafitanye umwana.

Iyi nkuru y’uyu mugore yagiye ivugwaho cyane, bamwe bibaza uko yabashije kugera ku biro bya Perezida biri ahitwa Cité de l’OUA, n’uburyo haba harinzwe cyane.

Ubusanzwe umugore wa Perezida Felix Tshisekedi uzwi ni Madamu Denise Nyakeru, uyu witwa Mathy Mayela yatunguranye.

UMUSEKE.RW

Share This Article