Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Ghana

Ni ubutumwa bwajyanwe na Perezida w'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere, Francis Gatare

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama,  yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Ni ubutumwa bwajyanwe i Accra  na Perezida w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance: ASG), Francis Gatare.

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yanditse ko Francis Gatare ari mu ruzinduko muri iki gihugu aho yanaganiriye n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ghana, Julius Debrah amusobanurira imikorere ya ASG n’intambwe imaze gutera ndetse n’ubutwererane bwagutse hagati y’u Rwanda na Ghana.

Umubano w’u Rwanda na Ghana umaze igihe kinini ushinze dore ko ubu ibihugu byombi bifite za Ambasade yaba i Accra ndetse n’i Kigali.

Kugeza ubu, u Rwanda na Ghana basinye Amasezerano Rusange y’Ubufatanye, Amasezerano yo gutwara abagenzi mu ndege n’amasezerano yo Gushyiraho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwibanda ku nzego zirimo ubufatanye mu by’umutekano n’ingabo, Inteko zishinga amategeko, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, umuco n’ubugeni, serivisi z’imari, n’ubufatanye mu bukungu.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *