Abarimo Rusheshangoga bahaye ubutumwa APR FC

Nyuma yo gutsindwa ibitego 5-0 mu mukino wa mbere w’itsinda A muri CECAFA Kagame Cup 2026 iri kubera i Kigali, abakinnyi babiri bakiniye APR FC barimo Rusheshangoga Michel wayibereye kapiteni, bayigeneye ubutumwa bukakaye.

Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, ni bwo hatangiye irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati (CECEFA), riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Ikipe y’Ingabo ihagarariye u Rwanda, yanyagiwe na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino wanitabiriwe na Perezida, Paul Kagame.

Rusheshangoga Michel wakiniye APR FC, ari mu bashenguwe bikomeye n’imyitwarire iyi kipe yagaragaje kugeza ubwo isuzuguriwe mu rugo.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Michel yasabye abayobozi b’ikipe y’Ingabo gufatira hafi hakagira ibikosorwa hakiri kare.

Ati “Niba hari icyo gukosora, gikosorwe vuba bishoboka. Ibi biteye isoni kandi si yo sura cyangwa urwego APR FC ikwiriye kugaragaza.”

Si we wenyine wagaragaje ko yashenguwe n’uburyo iyi kipe yatsinzwemo kuko na Nshimiyimana Amran yavuze ko urwego abakinnyi bagaragaje atari urwo azi ku bakinnyi ba APR FC.

Yagize ati “Mufatire hafi. Ni igisebo gikabije. Nta rukundo, nta myumvire yo guhangana, nta mutima. Ahubwo barishimisha muri uyu mwambaro. Ni bibi, ni bibi.”

Nyuma y’uyu mukino wateje impagarara, Umuyobozi wungirije w’Icyubahiro wa APR FC akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Mubarakh Muganga, yagiranye ikiganiro n’ikipe yose kugeza ubwo yaje gusohoka muri Stade Amahoro ahasaga Saa Tanu z’ijoro.

APR FC iri kumwe na Vipers SC yatangiye itsinda FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Rusheshangoga yasabye ko abayobozi ba APR FC bakwiye kugira ibyo bakosora hakiri kare
Amran yanenze abakinnyi ba APR FC
Michel yakiniye APR FC imyaka myinshi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *