Ingimbi z’u Rwanda zatangiye nabi CECAFA U20

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20, yatsinzwe na Tanzania ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wa CECAFA y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 iri kubera mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni umukino wabereye kuri Uhuru Stadium Saa Moya n’Igice z’ijoro za Kigali. Iminota 20 ya mbere, abahungu b’u Rwanda bagerageje kuyikina neza ariko babanza kwirinda ko ingimbi za Tanzania zibatanga kwinjiza igitego.

Nyuma y’aho, ikipe yari iwayo ibifashijweho na Faradji Kayanda, Juma Abushiri ‘Chuga Boy’ na Evastus Lukamini, batsinze u Rwanda ibitego 3-0.

Iminota 45 y’umukino, yarangiye abanya-Tanzania bari imbere n’ibitego 3-0, ariko igice abasore ba Casa Mbungo bagaruka babaye abandi n’ubwo byabagaoye kugabanya umubare w’ibitego bari batsinzwe.

Umutoza w’u Rwanda yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, akuramo Ndungutse Assouman na Dushime Jean Claude, basimburwa na Nkundukuri Léon na Byiringiro Thierry.

Izi mpinduka zari zigamije kongera imbaraga mu kibuga hagati kuko ari ho hakinirwaga imipira myinshi yahaye umusaruro Tanzania. Nkundukuri yagerageje gufasha kongera imbaraga hagati ndetse ikipe bari bahanganye itangira gucisha imipira ku mpande.

U Rwanda rwongeye gukora izindi mpinduka, rukuramo Hagenimana Eric wakinaga nka rutahizamu, asimburwa Nshimiyimana Obed. Izi ngimbi z’u Rwanda zagerageje gusunika ngo zirebe uko zakwishyura ibitego ariko Tanzania ikomeza kuba nziza.

Iminota 90 yarangiye abanya-Tanzania begukanye intsinzi ku bitego 3-0 muri iri tsinda A ririmo na Ethiopia. U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa 17 Nzeri 2026 Saa Saba za Kigali kuri Uhuru Stadium mu gihe Tanzania yo izagaruka mu kibuga tariki ya 19 Nzeri 2026.

Abasore b’u Rwanda bagerageje ariko ntabwo wari umunsi mwiza kuri bo
Kapiteni w’u Rwanda, Uwineza yagerageje ariko abasore ba Tanzania bari beza
Ingimbi z’u Rwanda zatsinzwe ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wa CECAFA U20

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *