Ibitaro bya Nyanza byanenze abaganga bakoze jenoside

Umuyobozi w'ibitaro bya Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jerôme yanenze abaganga bagenzi be bakoze jenoside

Ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere ka Nyanza bwanenze abaganga bo muri biriya bitaro bakoze jenoside bakica abo bari bashinzwe gukiza (kuvura).

Ibitaro by’akarere ka Nyanza byibutse ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi hibukwa by’umwihariko abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abaganga b’ibitaro bya Nyanza bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Muri uko kunamira izo nzirakarengane zishwe banashyize indabo ku rwibutso.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro Dr. Mfitumukiza Jerôme avuga ko bazakomeza kwandika amateka ku buryo atazasibangana ahubwo azabere isomo n’ababyiruka.

Yagize ati “Amateka yacu yabaye mabi bitewe n’abatutsi bishwe muri jenoside, kandi ntitwabura kunenga by’umwihariko abaganga bagenzi bacu bishe abo bari bakwiye kuvura (gukiza). Gusa n’abakoze jenoside turabanenga muri rusange.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine anenga abaganga batatiye igihango cyabo ntibite ku nshingano, akavuga ko bazakomeza guharanira ko bitazongera.

Biriya bitaro byibuka buri mwaka abari abakozi babyo, hamenyekanye abagera kuri 38 haracyashakishwa n’abandi. Abibukwa barimo abari abayobozi bakuru b’ibitaro, abaforomo n’ababyaza, hanibukwa abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi bitaro, no mu bigo nderabuzima byari bishamikiye kuri ibi bitaro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza
Inzego z’umutekano zishyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article