IMF yahaye u Rwanda arenga miliyari 360 Rwf

IMF ivuga ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kwihagararaho

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemeje ko u Rwanda rugenerwa inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 360 Rwf) agamije gufasha igihugu gukomeza kuzamura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Ni inguzanyo yatanzwe binyuze muri porogaramu izamara amezi 38, itanga inkunga y’imari y’igihe kirekire ku bihugu bitandukanye.

Mu itangazo, IMF yavuze ko u Rwanda ruhawe miliyoni 250 harimo icyiciro cya mbere kingana na miliyoni 35.7 z’Amadolari ya Amerika zahise zisohorwa ako kanya.

IMF ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwitwara neza, aho mu mwaka wa 2025 bwazamutse ku gipimo cya 9.4%, kirenze kure ibyari byitezwe, ko kandi ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga cyane cyane ikawa n’amabuye y’agaciro, byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga.

Nubwo bimeze bityo, IMF yagaragaje ko intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga, ibihsobora gutuma ubukungu bw’u Rwanda bushobora kutazarenza 6.8% bwiyongera.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IMF akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IMF by’agateganyo, Bo Li, yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushobozi bwo kwihanganira ibibazo byagiye bikurikirana, bitewe n’amavugurura akomeje gushyirwa mu bikorwa ndetse n’imiyoborere ishingiye ku gufata ibyemezo biboneye.

Yashimangiye ko nubwo ubukungu bw’isi bukomeje guhura n’ibibazo birimo kugabanuka kw’inkunga z’amahanga, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera ku muvuduko ushimishije, nubwo ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka.

Bo Li yavuze ko gukomeza kugera ku ntego z’iterambere bizasaba ingamba zinoze mu micungire y’imari ya Leta, kongera ubushobozi bwo gukusanya imisoro no kunoza imikorere y’ishoramari rya Leta.

Yanagaragaje ko gukomeza amavugurura y’inzego zitandukanye no kongera uruhare rw’abikorera bizafasha u Rwanda gukomeza kugira ubukungu bukomeye kandi bushobora guhangana n’ibibazo by’imbere n’iby’inyuma y’igihugu.

IMF yavuze ko iyi gahunda nshya izafasha u Rwanda gukomeza amavugurura arimo gukorwa, kongera ubushobozi bwo kubona inkunga n’inguzanyo, no gukomeza inzira y’iterambere rirambye mu gihe isi ikomeje guhura n’ibihe by’ubukungu bitizewe neza.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article