Ku nshuro ya mbere mu mwambaro w’Amavubi, Noam Fritz Emeran wakiniye ingimbizi za Manchester United, yakoranye imyitozo ye ya mbere n’ikipe y’Igihugu iri gukorera umwiherero mu Misiri.
Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena 2026, ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi] iri mu Misiri, yakoze umwitozo wayo wa kabiri kuva yahagera ivuye muri Maroc.
Ni imyitozo yakozwe n’abarimo Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United y’abatarengeje imyaka 19 na 21 mu Bwongereza.
Uyu mukinnyi ubu ari kubarizwa muri FC Groningen ikina mu cyiciro cya mbere mu Buholandi. Yagiyemo avuye mu bato ba Manchester United batarengeje imyaka 19 na 21.
Amavubi yakoreye ku kibuga cy’ikipe ya Pyramids iri mu zikomeye muri Shampiyona y’igihugu cya Misiri.
Nyuma y’uko gukinira imikino ya gicuti muri Maroc bitakunze, inzego bireba zikomeje gushaka undi mukino wa gicuti, cyane ko umutoza, Stephen Constantine arifuza kugira abakinnyi bashya areba bitari mu myitozo gusa.
Amakuru aturuka mu mwiherero w’iyi kipe y’Igihugu, avuga ko hari gutekerezwa Tanzania ariko ntabwo impande zombi zirabyemeranya.


