Umwuka mubi wa politiki watutumbye hagati ya Ethiopia, Eritrea, Misiri na Sudan, nyuma y’uko Ethiopia ishinje ibyo bihugu gutera inkunga abarwanyi b’umutwe wa TPLF bongeye kubura imirwano bagamije guhangana n’ubutegetsi bwa Addis Ababa.
Ku wa 1 Ukwakira 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gufunga ambasade yayo i Asmara, mu murwa mukuru wa Eritrea, mu rwego rwo gusubiza ibyo yise ibikorwa by’ubushotoranyi n’imvugo z’ubugizi bwa nabi bikomeje guturuka muri icyo gihugu.
Ethiopia yahaye abadipolomate 10 ba Eritrea amasaha atarenze 48 yo kuva ku butaka bwayo, bagasubira mu gihugu cyabo.
Mu gusubiza iki cyemezo, Eritrea na yo yatangaje ko ihagaritse umubano wa dipolomasi yari ifitanye na Ethiopia, mu rwego rwo kwihimura ku cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Addis Ababa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia kandi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo Ahmed Moharam Ahmed Soliman, wari umudipolomate wa Misiri.
Ubutegetsi bwa Ethiopia bushinja Misiri, Sudan na Eritrea gushyigikira no gutera inkunga abarwanyi n’abarwanashyaka bo mu mutwe wa TPLF, wongeye kubura imirwano.
Eritrea, Misiri na Sudan byahakanye ibirego byo gufasha abarwanyi ba TPLF.
Abarwanyi ba TPLF baherutse kwihuza n’indi mitwe itandatu, batangaza ko bafite intego yo guhirika ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed. Iyi mitwe yatangiye ibitero byayo ihereye mu mu Ntara ya Tigray.
Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, humvikanye ibisasu mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, gusa ntihamenyekanye aho byaturutse, ndetse nta mutwe wigeze wigamba ko ari wo wabiteye.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wagaragaje impungenge z’uyu mwuka mubi, usaba ibihugu guhosha umwuka mubi no kwirinda ibikorwa bishobora kurushaho kuwukaza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Komiseri w’uyu Muryango yasabye ibyo bihugu gukemura ibibazo bifitanye binyuze mu biganiro n’inzira za dipolomasi, hagamijwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.
TPLF ni umutwe wa politiki n’igisirikare w’ishyaka ryayoboye Ethiopia kuva mu 1991 kugeza mu 2018. Nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed agiriye ku butegetsi, umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwe na TPLF warushijeho kwiyongera, kugeza ubwo havutse intambara ikomeye hagati ya 2020 na 2022.
Iyo ntambara yarangiye impande zombi zisinyanye amasezerano y’amahoro muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko abantu bagera ku 600.000 bari bamaze gupfa.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

