Isango Star yabonye Umuyobozi mushya

Ikigo cy’Itangazamakuru cya Isango Star, cyatangaje ko Migamb Gilbert ‘Migambi Nyawe’ usanzwe ari umunyamakuru, ari we Muyobozi Mukuru wacyo [Managing Director].

Iki kigo kibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo zirimo X na Instagram, cyahaye ikaze Migambi Nyawe cyemeza ko yagizwe umuyobozi wa radiyo na televiziyo.

Bagize bati “Bakunzi ba Isango star, mureke duhe ikaze Migambo Gilbert [Migambi Nyawe]. Ubu ni we Muyobozi wa Isango Star radiyo na televiziyo.”

Izina rya Migambi si rishya mu ruganda rw’Itangazamakuru, cyane ko ari umuhungu wa Mukeshabatware Dismas, wamamaye mu gukina ikinamico. Aha ni naho yakomoye impano yo gukora sinema cyane ko mu 2025 yashyize hanze yitwa “Ishyari”.

Uretse gukora umwuga w’itangazamakuru mu gice cy’imyadagaduro, kuva mu 2013, Migambi asanzwe ari n’umuhanga mu gutunganya indirimo [Production]. Muri uku gutunganya indirimbo, hari n’izo we ubwe yitunganyirije ubwo yajyaga anyuzamo akaririmba.

Izina rye, ryatangiye kuvugwa cyane ubwo yakoraga kuri Radio/TV1 nyuma aza kujya kuri Magic FM isanzwe ari ishamo ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], nyuma ahava aca mu bindi bitangazamakuru birimo na SK FM ari nayo yaherukagaho mbere yo kuza mu Isango Star.

Migambi Nyawe asanzwe ari n’umuririmbyi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *