Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga uri i Istanbul muri Türkiye, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu, General Selçuk Bayraktaroğlu.
Ni mu gihe muri icyo gihugu hari kubera Imurikabikorwa Mpuzamahanga rya Gisirikare [SAHA 2026 International Defence, Aerospace and Space Industry Fair].
Iri murikabikorwa ryatangiye ku munsi w’ejo tariki ya 5 Gicurasi 2026, rikaba ryaritabiriwe n’ibigo 1700 birimo ibigo mpuzamahanga 263, n’inzobere mu by’inganda zisaga 30,000 ziturutse mu bihugu birenga 120.
Iri murikabikorwa bya SAHA 2026 rigiye kugaragaramo ibicuruzwa bishya 203 ndetse hazasinywa amasezerano 164.
Iri murikabikorwa rya Gisirikare ryitabiriwe cyane n’ibihugu byo mu Burayi, Amerika ndetse na Canada.
Biteganyijwe ko muri iri murikabikorwa bwa mbere bazamurika ibikoresho bya Gisirikare bifite ikoranabuhanga rihambaye.
Amato atagira abapiloti yakorewe muri Türkiye, na yo ari kwerekwa abantu ku cyambu cya Atakoy Marina nk’igice kimwe cy’iri murikabikorwa.
Mu Ukuboza 2025, U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Türkiye, mu gukora ibikoresho bya gisirikare.
Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu gukora indege nto zitagira abapilote (drones), imbunda nto n’ibindi bikoresho bifitanye isano na byo, ndetse no kubaka uruganda rugezweho rwo guteranyirizamo ibikoresho bya gisirikare i Kigali.




UMUSEKE.RW
