Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yongeye kwibasira Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Isi, Papa Leon XIV, avuga ko ari gushyira mu byago Abanyagatolika benshi n’abantu benshi muri rusange.
Papa yamusubije ko butumwa bwa Kiliziya ari ukwigisha inkuru nziza ko kandi buri umwe afite uburenganzira bwo kumunenga.
Ni intambara y’amagambo Trump agumya gushoza ku bakomeye mu Isi, by’umwihariko abo avuga ko bamutereranye cyangwa bashigikiye Iran.
Reuters yatangaje ko Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko Papa ari gushyira mu byago Abanyagatolika benshi n’abantu benshi muri rusange, kuko atekereza ko ari byiza kuba Iran yagira intwaro kirimbuzi.
Mu gusubiza Perezida Trump, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Isi, Papa Leon XIV, yavuze ko intego ya Kiliziya ari ukwigisha inkuru nziza (Ivanjiri) n’amahoro.
Ati ” Niba hari umuntu ushaka kunenga kuko nigisha inkuru nziza. Ntekereza ko nkwiriye kumvwa kubera agaciro k’amagambo y’Imana.”
Trump aravuga ibyo mu gihe Umunyamabanga we Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yitegura kujya mu Butaliyani n’i Vatican mu biganiro byo kunoza umubano no kuganira ku ntambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Rubio yahakanye ko yaba agiye guhosha umwuka mubi w’amagambo hagati ya Trump na Papa, ko urwo rugendo rwari rwarateguwe mbere.
Ati ” Dufite byinshi byo kuganira na Vatican.”
Marco Rubio kandi ashobora kuzahura na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, nawe ubu wijunditswe na Trump amushinja intege nke no kutumva ko Iran idakwiriye kugira intwaro kirimbuzi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
