RIB yahamagaje Hakizimana Innocent washatse kuba Perezida

RIB yahamagaje Hakizimana Innocent

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Mukamira mu karere ka Nyabihu,  rwahamagaje Hakizimana Innocent washatse kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, uyu mugabo ayibwira ko afitanye ubukwe n’umukunzi we ndetse agiye gutanga inkwano ku mugaragaro.

Ibaruwa y’uru rwego yo kuwa 29 Nyakanga 2026, isaba Hakizimana Innocent utuye mu Ntara Iburengerazuba,Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda,Akagari ka Bukinanyana, Umudugudu wa Bugarama,kwitaba kuwa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2026, saa yine za mu Gitodo, kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira, yitwaje urwandiko rumuhamagaza.

Icyakora RIB ntisobanura icyo ihamagarije uyu  wiyita umunyepolitiki.

Gusa mu magambo yanditse  kuri iyo baruwa imusaba kwitaba, Hakizimana Innocent  asobanura ko ikibazo gitumye ahamagazwa gishingiye kukutumvikana  gushingiye ku nkwano  hagati ye n’umukunzi we kandi ko babikemuye ndetse bazasezerana mu mategeko kuwa 27 Kanama 2026 mu Murenge wa Jenda.

Mu Kiganiro UMUSEKE wagiranye na Hakizimana, yavuze ko uwo mukobwa  kujya kumurega  yabitewe kandi n’ifuhe ngo kuko yari yatangiye kugirana ubushuti n’undi mugore yita ko afite amafaranga.

Ati“Icyo nakubwira nari niboneye undi mukobwa ufite amafaranga,umukobwa aravuga ngo wamaze gutuma isi yose imenya ko ndi umugore wawe,ntabwo byakunda.”

Gusa avuga ko habanje kuba impaka ku bijyanye n’inkwano agomba gukwa uwo mukobwa aho umuryango we wamusabaga miliyoni 3Frw kandi Hakizimana yemera gutanga miliyoni 2Frw.

Ati “ Ejo ngomba kwitaba kuko nta cyaha mfite. Umushinga nta kibazo ufite, na Papa we twavuganye.Noneho kuwa mbere tuzareba ikibazo cy’inkwano ko cyakemuka.Ubwo uwo wari ugiye kumpa amafaranga byarangiye.”

Uyu Hakizimana Innocent usanzwe ari umwarimu yakunze  gushinjwa na bamwe mu bakobwa kubaharabika .

Kuri iki kibazo, Hakizimana avuga ko yatanze kandidatire ashaka umukunzi , hitabira abakobwa bagera ku 180, ari bwo yatangazaga amazina n’amafoto yabo ndetse ko abo bose  yahisemo umwe bagiye kubana.

Ati “Nashyizeho itangazo barasaba, nashakaga umukobwa urangije kaminuza,ari hejuru y’imyaka 21, yemera kuba umudivantisiti w’umunsi wa karindwi. Haje abantu 180 ari uriya  wa mbere tugiye kubana niwe nahereyeho.”

Uyu mugabo w’imyaka 46  mu 2024 ubwo igihugu kiteguraga amatora yo gutora Perezida, yatangaje benshi avuga ko ashaka kwiyamamaza ariko abantu bagatangazwa n’imigabo n’imigambi ye.

Bamwe mu bakobwa cyangwa abagore Hakizimana yakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko bazaba ‘First Lady’ (Umugore wa Perezida wa Repubulika) mu mwaka wa 2030, kandi ngo afite isezerano ryo kuzaba ari Umukuru w’Igihugu icyo gihe.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze imyitwarire ya Hakizimana ndetse “bavuga ko uyu mugabo yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.”

Hakizimana we yatangaje ko ababajwe n’abavuga ko afite ikibazo cyo mu mutwe ngo kuko afite amashuri ahambaye.

Uyu mugabo avuga ko afite impamyabumenyi y’ikirenga(PHD) , ndetse ko amaze imyaka 12 yigisha indimi  mu mashuri yisumbuye.

Uyu mugabo washatse kuba Perezida akunze kunengwa ku byo atangaza ku mbuga nkoranyambaga

UMUSEKE.RW

 

 

 

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *