Ubutegetsi bwa Ukraine bwashinjije u Burusiya kugaba igitero cya drone ahategerwa gari ya moshi hafi y’umupaka wa Ukraine na Pologne, bukavuga ko cyari kigamije guhitana bamwe mu bayobozi b’i Burayi, barimo Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,
Boris Johnson n’abandi bajyanama bakuru mu by’umutekano baturuka mu bihugu by’i Burayi, ndetse n’uwayoboye Urwego rw’Ubutasi rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, CIA, bari banyuze aho hategerwa gari ya moshi ubwo bajyaga muri Pologne bavuye mu nama yabereye i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine.
Sosiyete ya Leta ya Ukraine ishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri gari ya moshi, Ukrzaliznytsia, yatangaje ko bishoboka cyane ko icyo gitero cya drone cyari kigambiriye gutera gari ya moshi yari itwaye abo bayobozi.
Iyo sosiyete yavuze ko gari ya moshi yari itwaye abo bayobozi yavuye kuri sitasiyo mbere y’igihe cyari giteganyijwe, nyuma yo kwikanga ibitero by’u Burusiya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yamaganye icyo gitero, avuga ko ari ‘ubutumwa bw’iterabwoba bukomanze ku muryango w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’umuryango wa NATO’, asaba ko u Burusiya bushyirirwaho ibihano bikarishye.
Mu byumweru bishize, U Burusiya bwongereye ibitero kuri Kyiv, mu gihe Ukraine na yo yakajije ibitero byayo mu Burusiya hifashishijwe drones.
Kuva mu 2022 rwarambikanye hagati ya Ukraine n’u Burusiya nyuma y’uko u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine mu kiswe gukumira ko Umuryango wo gutabarana wa OTAN wazabwigarurira.
Ni intambara yabaye ikibazo ku mpande zombi dore ko nta na rumwe rwabashije kuyitsinda n’abafatanyabikorwa ba buri ruhande.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
