Umugabo arakekwaho kwica Se wari ufite imyaka irenga 100

Nyamagabe: Amakuru UMUSEKE wahawe avuga ko uyu Nyaminani Vianney umuhungu wa Ruhara Charles umusaza wari waragize amahirwe yo kuramba, kuko yari afite imyaka 101, yatashye yasinze, akubita Se aramwica.

Urupfu rw’uyu mukambwe rwabereye mu Mudugudu wa Buhiga, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Cyanika.

Bamwe mu bageze aho uyu musaza yiciwe, bavuga ko biteye agahinda kubona umusaza w’imyaka isaga 100 wari ushigaje igihe kigufi ku Isi, yicwa n’umuhungu we wagombye kumusindagiza kugeza amushyinguye mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande yabwiye UMUSEKE ko Nyaminani Vianney ukekwaho kwica Se yamaze gufatwa, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Gasaka.

Ati: “Ukekwaho iki cyaha yafashwe kandi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Gasaka.”

Dutegura iyi Nnkuru ntabwo twabashije kumenya amakuru arambuye ku mibanire yari isanzwe hagati ya Nyaminani Vianney n’umubyeyi we.

Meya Niyomwungeri avuga ko umurambo wa Ruhara Charles ugiye kujyanwa ku Bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe.

Share This Article