Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko nyuma yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya ‘Ibyuma’, hagiye gukurikiraho gukora umukwabu ku bacuruza n’ibindi binyobwa bitari ibyuma ariko bitujuje ubuziranenge.
Hashize iminsi benshi mu Banyarwanda bishimira ko Guverinoma y’u Rwanda yaciye inzoga zizwi nka ‘Ibyuma’, aho benshi mu rubyiruko bavuga ko byangije ubuzima bwabo.
Ubwo yari mu kiganiro ‘Impumeko y’Iwacu’ cya B&B Kigali FM kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko hagiye gukurikiraho guhagurukira ibindi binyobwa bidasembuye ariko bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibirirwa.
Yagize ati “Twabanje guhagurukira Ibyuma kuko byangije ndetse bijyana Ubuzima bwa benshi, ariko hari n’ibindi tugiye guhagurukira.”
“Twanze kubijyanira rimwe ariko nibimara kujya ku ruhande, tuzakurikizaho umukwabu wo kugenzura imitobe (Jus) itujuje ubuziranenge.”
Minisitiri, Dr. Sabin, yakomeje avuga ko babizi ko hari ibindi byo kunywa budasembuye buri ku isoko ariko bakeka ko bitujuje ubuziranenge.
Inzego bireba zikomeje gukorana mu kugenzura ingana zigikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, cyane ko ubu hamaze gufungwa izirenga 200.

UMUSEKE.RW
