Iran na Amerika byongeye kurasana

Amerika yavuze ko yarashe amato 60 y'Ingabo za Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bikomeye ku bikorwa remezo bya gisirikare bya Iran zivuga ko ari ugusubiza ku bitero byagabwe na Iran ku mato atatu atwara peteroli ubwo yanyuraha mu nzira ya Hormuz.  Iran na yo yahise itangaza ko yihimuye yibasira ibirindiro by’ingabo za Amerika muri Bahrain na Kuwait.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika bushinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2026, bwatangaje ko bwagabye ibitero ku ntego zirenga 80 zirimo ubwato buto burenga 60 bw’Ingabo zirinda Impinduramatwara za Kisilamu muri Iran (IRGC), ibirindiro birasirwamo misile ndetse n’ibigo biyoborerwamo ibikorwa bya gisirikare.

Amerika yavuze ko ibyo bitero bigamije guhana Iran kubera ibyo yise ibikorwa byo kwibasira amato y’ubucuruzi n’abakozi bayo banyuraga mu nzira mpuzamahanga z’amazi.

Iran ntiyigeze yemera ku mugaragaro ko ari yo yagabye ibitero ku mato atatu ubwo yanyuraga mu nzira ya Hormuz ku wa kabiri.

Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Iran byatangaje ko ibitero bya Amerika byibasiye ikirwa cya Qeshm, umujyi wa Bandar Abbas na Sirik, aho abantu bamwe bakomeretse bazize ibisigazwa by’ibisasu.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, IRGC yatangaje ko yasubije yibasira ibirindiro by’ingabo za Amerika biri muri Bahrain na Kuwait.

Uyu mutwe wavuze ko warashe misile na drones ku birindiro 85 by’ingenzi by’ingabo za Amerika, birimo icyicaro cy’Ingabo zirwanira mu mazi za Amerika kiri muri Bahrain n’ikigo cy’indege za gisirikare muri Kuwait.

Mbere y’ibi bitero, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yari yatangaje ko Amerika yishe amasezerano y’ubwumvikane ibihugu byombi byari byasinye mu kwezi gushize, nyuma y’aho Washington isubijeho by’agateganyo ibihano ku bucuruzi bwa peteroli ya Iran.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko icyo cyemezo cyerekana ubugome no kutizerwa kwa Guverinoma ya Amerika.

Ibyo bitero byabaye mu gihe muri Iran bari mu mihango ibanziriza ishyingurwa rya Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo Gihugu nyuma akicirwa mu bitero bya Amerika mu mpera za Gashyantare 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *