U Rwanda n’u Burusiya bigiye kwizihiza imyaka 63 ishize bitangiye umubano wa dipolomasi, aho impande zombi zishyize imbere kuwagura no kuwushimangira mu ngeri zirimo ishoramari, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’izindi.
Umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi watangiye mu 1963. Nyuma y’imyaka ibiri, u Burusiya bwafunguye Ambasade yabwo i Kigali, mu gihe u Rwanda na rwo rwafunguye Ambasade yarwo i Moscou mu 1966.
Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen. Joseph Nzabamwita, yagiranye n’ikinyamakuru Modern Diplomacy cyo muri icyo gihugu, yagaragaje ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza cyane.
Yavuze ko mu myaka ishize umubano w’ibihugu byombi wakomeje kwaguka, bitewe n’icyerekezo cyiza cya Perezida Paul Kagame na mugenzi we Vladimir Putin.
Ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze gusura Uburusiya Kabiri. Bwa mbere hari mu 2018 i Moscow, ahakabiri hari mu 2019 i Sochi, yagiranye ibiganiro na Perezida Putin mu bijyanye no kwagura umubano mu ngeri zitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi basuye Kigali na Moscow inshuro nyinshi. Itsinda ry’abayobozi bo mu nzego zo hejuru basuye ibihugu byombi mu bihe bitandukanye.”
Amb. Maj Gen. Nzabamwita avuga ko ibigo byinshi by’Abarusiya n’Abarusiya ubwabo bakorera mu Rwanda, mu gihe na ho mu Burusiya hari Abanyarwanda benshi bahakorera ndetse n’abandi bahiga muri za Kaminuza.
Yongeraho ko hari imishinga ihuriweho ikiri gushyirwa mu bikorwa, mu gihe indi iri gutegurwa.
Imyaka 63 y’Umubano
Ibihugu byombi bigiye kwizihiza imyaka 63 ishize bitangiye umubano wa dipolomasi.
Agaruka kuri iyi sabukuru, Amb. Maj Gen. Nzabamwita avuga ko ari itariki idasanzwe, kuko igaragaza intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ati: “Mu Ukwakira 2026, ibihugu byombi bizizihiza isabukuru y’imyaka 63 habayeho umubano wa dipolomasi. Ni mu gihe u Burusiya buzakira inama ya gatatu ihuza Afurika n’u Burusiya, ikazabera i Moscou.”
Yakomeje ati: “Tuzaba twishimira iyi sabukuru mu gihe umubano wacu ukomeje kwaguka no gutera imbere. Uyu mubano wagiye waguka, bigizwemo uruhare n’abayobozi b’ibihugu byombi kuva muri 2018-2019, ubwo Abaperezida bafataga icyemezo cyo gushyira imbaraga no gushimangira umubano.”
Yakomeje ati: “Kuva icyo gihe, ubufatanye hagati y’ibihugu bwagiye butera imbere, aho uyu munsi ibihugu bifatanya mu bukungu, politiki, uburezi, ingabo, umutekano, ikoranabuhanga mu bya nikeleyeri, ubuzima ndetse n’ubucuruzi.
Ibijyanye na gisirikare, umutekano n’uburezi, ikoranabuhanga mu bya nikeleyeri, mu byashyizwemo ingufu cyane. Hari umubare mwinshi w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bungukira mu mahugurwa bahabwa ndetse bakiga muri iki gihugu.”
Ishoramari ryaragutse hagati y’ibihugu byombi
Amb. Maj. Gen. Nzabamwita agaragaza ko ubufatanye mu by’ubucuruzi bwagiye bwaguka, aho ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 49 z’Amadolari byavanwaga mu Burusiya, mu gihe ibifite agaciro ka miliyoni 5 z’Amadolari byoherezwaga muri iki gihugu kuva mu 2021, mbere y’Intambara ya Ukraine.
Ibyo u Rwanda rutumiza mu Burusiya byiganjemo ibinyampeke n’ifumbire, mu gihe ibyo rwohereza muri iki gihugu byiganjemo icyayi n’ikawa.
Amb. Maj. Gen. Nzabamwita agaragaza ko ishoramari ry’u Burusiya muri Afurika rikiri ku kigero cyo hasi, kuko riri munsi ya 1% y’ishoramari ry’amahanga (FDI) rikorwa muri Afurika.
Ati: “Ambasade yacu ikomeje kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu nzego zitandukanye z’abikorera, harimo ibigo by’ubucuruzi, ingaga z’abikorera, no kwitabira amahuriro n’imurikagurisha, hamwe no kuganira ku buryo bwo guhererekanya intumwa z’abikorera. Dushishikariza abashoramari bo mu Burusiya gushora imari mu Rwanda, igihugu kiteguye neza kandi cyorohereza ubucuruzi.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya agaragaza ko mu Rwanda hari amahirwe menshi y’ishoramari ashobora kubyarira abashoramari b’Abarusiya inyungu, harimo no kubafasha kugera ku masoko yo mu karere ndetse no muri Afurika yose binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Agaragaza kandi ko mu Rwanda hari amahirwe menshi mu buhinzi n’ubworozi, cyane cyane mu buhinzi bwuhira, kongera umusaruro w’amata no gukwirakwiza ifumbire iva mu Burusiya.
Ati: “U Rwanda rwishimiye ishoramari ryose ry’amahanga, harimo irituruka muri Afurika, mu Bushinwa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati n’ahandi ku isi.”
Akomeza ati: “Kuri ubu, Ubushinwa ni bwo mufatanyabikorwa mukuru w’u Rwanda mu bucuruzi no mu gukora imishinga minini. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku isonga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse Amerika n’u Burayi ni abafatanyabikorwa bacu bakuru mu rwego rw’ubukerarugendo.”
Leta y’u Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), imenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”, ikorana n’amakipe akomeye y’umupira w’amaguru na Basketball.
Ati: “Turatumira Uburusiya n’ibindi bihugu bigize Commonwealth of Independent States (CIS) kuza gushora imari mu Rwanda.”
Muri Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, harimo gukoresha ikoranabuhanga rya nikeleyeri mu buvuzi.
Muri Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda n’ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu za nikeleyeri, Rosatom, byasinyanye inyandiko ngenderwaho igamije guteza imbere umushinga wo kubaka uruganda rutanga ingufu za nikeleyeri hifashishijwe ibizwi nka SMR.
Mu Ukwakira 2019, ibihugu byombi nabwo byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, akubiyemo gukora ubushakashatsi ku mitungo kamere iri mu butaka, ndetse no gutanga ibikoresho na serivisi bikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz.
Aya masezerano ateganya kandi ko impande zombi zizahana ibikoresho na serivisi bikenerwa mu bushakashatsi ku mitungo kamere iri mu butaka, ubumenyi n’amahugurwa ku ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu gushakisha no gukora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro, peteroli na gaz.

UMUSEKE.RW
