Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, iri Shyirahamwe ryashyize umucyo ku biherutse kuvugwa ku batoza babiri barimo Ndayishimiye Eric ‘Bakame.’
Mu minsi ishize ubwo hatangizwaga imyitozo y’ingimbi zitarengeje imyaka 17 ziri kwitegura CECAFA izabera i Kigali, mu batoza bayitangije, harimo babiri baje kuva mu mwiherero.
Mu baje kuva mu mwiherero kandi bari bawutangiye, harimo Niyonkuru Ramadhan ‘Boateng’ wongerera imbaraga abakinnyi muri Mukura VS na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ utoza abanyezamu.
Aba bombi basimbuwe na Amir-Khan nk’umutoza w’abanyezamu na Nshimiyimana Hamdoun nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.
Hari amakuru yavuzwe biciye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abasimbuwe, cyaba ari icyemezo cyafashwe na Me. Gasarabwe Claudine uri kuyobora FERWAFA by’agateganyo.
Mu kiganiro yagiranye na ISIBO Radio, Kanamugire Fidèle Ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA, yavuze ko ibyavuzwe bitandukanye n’ukuri.
Kanamugire yavuze ko abatoza b’ikipe z’Igihugu mu byiciro bitandukanye, badashyirwaho na Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe ahubwo biri mu nshingano n’Umuyobozi wa Tekiniki (DTN).
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko DTN aha Komite Nyobozi binyuze mu Bunyamabanga Bukuru, urutonde rw’abatoza yahisemo kugira ngo ibemeze kuko biri mu nshingano zayo.
Yakomeje avuga ko atari icyemezo gifatwa n’umuntu umwe ko ahubwo Komite Nyobozi yicara igasuzuma ababa batoranyijwe na DTN.
Kanamugire yakomeje avuga ko Bakame yongewe mu batoza ba U17 nk’uwari uje gutanga ubufasha mu kongera ubumenyi mu gutoza nk’uko byifujwe na Ramos Rogerio utoza abanyezamu b’Amavubi.
Fidèle yakomeje avuga ko Hamdoun na Amil-Khan ari bo bari batoranyijwe n’Umuyobozi wa Tekiniki muri FERWAFA mbere y’uko umwiherero utangira.
Uyu Muyobozi yavuze kandi ko FERWAFA yishimira imikoranire yayo n’Itangazamakuru kandi bashima uruhare rwabo mu Iterambere rya Ruhago y’u Rwanda.
Ingimbi zitarengeje imyaka 17, zitozwa na Jimmy Mulisa na Kirasa Alain nk’umwungiriza we.
Iri rushanwa ry’abakiri bato rizabera i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 25 Ukwakira 2026.



UMUSEKE.RW

