Umunyamabanga wa Leta ya America ushinzwe ingabo (Minisitiri w’Ingabo), Pete Hegseth, yahaswe ibibazo na Sena ku mafaranga igisirikare cyasabye agera kuri miliyari 87,6$ (amadolari ya America), yo gushorwa mu ntambara irimo kubera muri Iran.
Pete Hegseth yagaragaje ko ikiguzi cy’intambara ya Iran mu gihe cy’amezi atanu kiragera kuri miliyari 37.5 z’amadolari (miliyari 28 z’ama-pounds) kugeza ubu.
Muri Sena, Pete Hegseth yavuze ko hakenewe miliyari 87.6 z’amadolari y’inkunga y’inyongera – muri yo miliyari 67 z’amadolari akaba ari ayo gushora ku rugamba.
Pete Hegseth yahaswe ibibazo n’abagize Komite Ishinzwe Ikoreshwa ry’Imari ya Sena. Undi wahaswe ibibazo ni Gen Dan Caine, ukuriye Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo, na Brooke Rollins, Umunyabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi.
Perezida wa Komite, Susan Collins, wo mu ishyaka rya Republican yatangije urubuga, Abasenateri batangira kubaza ibibazo ku mafaranga y’inyongera asabirwa gushora mu ntambara ya Iran.
Visi Perezida wa Komite, Patty Murray, akaba ari Umudemokarate, yanenze ubutegetsi bwa Trump kuba bwaragiye mu ntambara na Iran nta burenganzira bw’Inteko Ishinga Amategeko bufite, avuga ko ikiguzi cy’iyi ntambara ari “akaga”.
Kwisobanura kwa Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth byaranzwe no gucibwamo mu ijambo aho abigaragambya bakomezaga gusubiramo ko “nta ntambara bashaka kuri Iran”.
Hari impaka zikomeye Kirsten Gillibrand na Gary Peters bo mu ishyaka rya Demokarate banenga cyane Pete Hegseth ko America kujyana mu ntambara na Iran ari “ukunanirwa”.
Izi mpaka zabaye amasaha arenga 3.5, aho uyu muyobozi w’ingabo za America yanabajijwe ku byo kuba America ivuga ko igenzura umuhora wa Hormuz, nyamara ikavuga ko yashyizeho umusoro ku mato awunyuramo.
America irashaka amafaranga ikomez agushora mu ntambara ya Iran, mu gihe hari abavuga ko ikiguzi cy’ibyayo byangiritse hatabazwe abasirikare 18 bamaze gupfa, birenga kure miliyari 37.5$ zivugwa ko ari zo zimaze gushya.
UMUSEKE.RW
