Umugabo yarohamye muri pisine ya Lemon Hills Hotel

Lemon Hills Hotel, iherereye mu Karere ka Kamonyi

Kamonyi: Umugabo witwa Mugwaneza Donatien w’imyaka 33 yapfuye nyuma yo kujya koga muri pisine ya Lemon Hills Hotel, iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi.

Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2026 nyuma y’uko yari agiye muri pisine (piscine) koga, ariko akagira ikibazo bigatuma atongera kuzamuka hejuru y’amazi.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’iyi hotel avuga ko Mugwaneza yari yaje koga nk’uko bisanzwe, akaba yari kumwe n’umuntu ushinzwe gufasha abagana pisine koga.

Nsabimana Emmanuel, umwe mu bayobozi muri Lemon Hills Hotel, yemeje iby’uru rupfu, ariko avuga ko kugeza ubu batari bashobora kwemeza neza niba Mugwaneza yapfiriye muri pisine, cyangwa niba ubuzima bwe bwarangiriye kwa muganga.

Yagize ati: “Nibyo yaje koga nk’uko yari asanzwe yoga, ndetse yari ari kumwe na maître nageur. Yateye montee agezemo hasi ntiyazamuka, uwo bari kumwe yahise ajyamo asanga yahezemo.”

Nsabimana avuga ko Mugwaneza yahise akurwa muri pisine, nyuma ajyanwa ku ivuriro riri hafi ya hotel, aho yamaze hafi iminota 40, ariko abaganga baza gutangaza ko yapfuye.

Ati: “Twahise tumufata tumujyana ku ivuriro riri hafi yacu, bamumarana iminota nka 40, nyuma nibwo bahise batubwira ngo yapfuye. Ntabwo twakwemeza niba yapfiriye muri pisine cyangwa se niba yaguye kwa muganga.”

Nyuma y’iki kibazo, ubuyobozi bwa Lemon Hills Hotel bwahise butabaza inzego z’ubuyobozi n’izindi nzego bireba kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rw’uyu mugabo.

Nsabimana avuga ko, mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera pisine yahise ihagarikwa, ndetse abantu bari baje koga bakurwamo mu gihe hotel yo yakomeje gukora ibikorwa bisanzwe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yemeje ko bamenye aya makuru y’uyu mugabo warohamye muri pisine ubwo yarimo yoga.

Ati: “Amakuru twayamenye ndetse twihutira gutabara. Umurambo wa nyakwigendera uracyahari, mu gihe turimo gushaka uko woherezwa mu bitaro, ndetse inzego zahise zitangira iperereza.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda busaba abafite pisine gukomeza gushyiraho ingamba zihagije zo kurinda abazikoresha, zirimo kugira abantu bafite ubumenyi bwo gutabara no gufasha abajya koga.

Abagana pisine na bo basabwe kwitwararika no kumenya ubushobozi bwabo bwo koga, ndetse bakirinda kujyamo igihe ubuzima bwabo bushobora kuba butameze neza.

UMUSEKE wamenye ko uriya mugabo akomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, ni byo biri ku ndangamuntu ye.

Lemon Hills Hotel, iherereye mu Karere ka Kamonyi

HABIMANA Eric / UMUSEKE.RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *