Rusizi: Abaturage batuye ku Kirwa cya Gihaya, ho mu murenge wa Gihundwe n’abatuye ku kirwa cya Kirehe mu karere ka Nyamasheke bashyikirijwe amato abiri azajya abafasha muri gahunda zitandukanye, cyane cyane imibereho myiza n’ubuhahirane.
Ku itariki ya 4 Nyakanga nibwo mu Rwanda hizihijwe ku nshuro ya 32 umunsi wo Kwibohora, ari na bwo ariya mato yatanzwe.
Bamwe mu baturage bo ku kirwa cya Gihaya baganirije UMUSEKE, bavuga ko bagorwaga no kubona uko bahahirana, ngo hari n’ababyeyi babyariraga mu rugo, no ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ngo kuba babonye ubwato ubu byose birakemutse.
Nzayisenga Placide ni umuturage wo mu kagari k’ikirwa ka Gihaya mu murenge wa Gihundwe.
Ati “Dutuye mu kiyaga nta bwato twagiraga, byatugoraga guhahirana n’abaturanyi no kugeza abantu kwa muganga ntabwo byari byoroshye. Hari n’abarohamaga kubera utwato butajyane n’igihe twakoreshaga, kuba Polisi iduhaye ubwato ni igisubizo.”

Nyirambarushimana Jeanette, ni umubyeyi utuye ku kirwa cya Gihaya, yavuze ko bakoreshaga utwato duto, bikagorana kugeza umubyeyi kwa muganaga agiye kubyara.
Ngo ubwato bahawe bubaye igisubizo, ntibazongera kubyarira mu rugo babuze uko bambuka ikiyaga cya Kivu ngo bajye kwa muganga.
Ati “Serivisi dukenera bisaba kwambuka amazi, twakoreshaga utwato duto. Nk’umubyeyi yafatwa n’inda bikagorana kumugeza kwa muganga, akabyarira mu nzira, ariko ibisubizo byaje ubu bwato buje kuturuhura iyo miruho yose.”
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Dr.Vincent Biruta yavuze ko aya mato abaturage bashyikirijwe yitezweho gukemura ibibazo mu birwa byombi, koroshya ingendo, kongera umutekano n’imibereho myiza.
Ati “Twashyikirije ubwato bubiri abaturage buzafasha koroshya ingendo z’abanyeshuri, kongera umutekano mu bwikorezi bwo mu mazi, no guteza imbere ibikorwa by’imbereho myiza n’ubukungu.”
Ikirwa cya Gihaya cyo mu karere ka Rusizi kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu. Gituwe n’ingo 204, zirimo abaturage 1,480.
Aya mato bashyikirijwe bwaba ubwahawe ikirwa cya Kirehe n’ubwahawe ikirwa cya Gihaya, bumwe bufite ubushobzi bwo gutwara abantu 60.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
