Abarenga 120 umutobe basomyeho wabakozeho

Abaturage barenga 120 bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Rukira, bajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kunywa umutobe bakirijwe mu bukwe, bikekwa ko ushobora kuba warahumanyijwe.

Ibi byabereye mu Isibo y’Ubutwari, Umudugudu wa Nyagataba, Akagari ka Nyaruvumu, aho abo bitabiriye ubukwe batangiye kuruka no gucibwamo nyuma yo kunywa uwo mutobe.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko 128 mu bitabiriye ubwo bukwe bahise bajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Rukira kugira ngo bitabweho.

Umwe yagize ati: “Abanyoye uwo mutobe bari bafite umuriro uri hejuru, ari na ko barukaga, abandi bagahitwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yemereye UMUSEKE ko ayo makuru ari impamo, kuko bakimara guhabwa raporo ko abo baturage banyoye uwo mutobe utari ufite isuku, bihutiye kubajyana kwa muganga.

Ati: “Abagera ku bantu 100 mu banyoye uwo mutobe bitaweho ubu batashye bari mu ngo zabo.”

Meya Niyonagira avuga ko 20 bakiri mu bitaro, bakaba bari gukurikiranwa.

Yabwiye UMUSEKE kandi ko bategereje raporo ya muganga igaragaza intandaro y’ikibazo cy’uwo mutobe abaturage banyoye.

Cyakora Niyonagira yasabye abacuruza iyo mitobe n’izindi nzoga zo muri ubwo bwoko kujya babanza kureba ko zipfundikiye neza, kuko uburangare bushobora gutera indwara z’impiswi no kuruka.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu baturage bo muri uwo murenge avuga ko abarenga 128 ari bo bajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kibungo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngoma

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *