Nshimiyimana Yunussu yongereye amasezerano muri APR FC

Ikipe y’Ingabo yatangaje ko myugariro wayo, Nshimiyimana Yunussu yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Ni amakuru yemeje ku wa 3 Nyakanga 2026 ibicishije ku rukuta rwayo rwa X.

Bagize bati “Inkingi yacu ya mwamba, Nshimiyimana Yunussu yongereye amasezerano yo kuguma mu ikipe y’ibigwi.”

Bivugwa ko Kimwe mu byatindije kongera amasezerano k’uyu mukinnyi, ari ibyifuzo bye birimo kongererwa umushahara ndetse no guhabwa igitambaro cy’ubukapiteni.

Yunussu yazamukiye mu Intare FC ifitanye imikoranire na APR FC mu bijyanye no gufasha abakiri bato, ayivamo ajya mu ikipe y’Ingabo nanubu akirimo.

Ni myugariro uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Uretse uyu myugariro kandi, na mugenzi we ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’iburyo, Byiringiro Gilbert, yamaze kongera  amasezerano y’imyaka ibiri.

Nshimiyimana Yunussu yahisemo kuguma muri APR FC mu yindi myaka ibiri iri imbere
Ni amasezerano Yunussu yishimiye
Kagege yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri
Yamaze gushyiraho umukino
Akanyamuneza kari kose

UMUSEKE.RW

Share This Article