Rubavu : Hasojwe ‘ Grassroots Festival’ hatangwa imipira ku makipe

Irushanwa rihuza amarerero atandukanye ryasorejwe mu karere ka Rubavu

Mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, hasojwe irushanwa rihuza amarerero yigisha abakiri bato gukina umupira w’amaguru , “Grassroot Festival 2026”  hatangwa imipira kuri buri rerero.

Iri rushanwa ryiswe “Grassroot Festival 2026” ryateguwe n’Ihuriro ry’Amarerero yigisha Abakiri bato gukina Umupira w’Amaguru mu Rwanda “Ijabo Ryawe Rwanda ku bufatanye n’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] .

Yasorejwe muri Legue 1 ihuza amarerero yo mu ntara y’Iburengerazuba , yitabirwa n’amakipe 22 agizwe n’abana barenga 800.

Ni ibikorwa bigamije gukundisha abakiri bato umupira w’amaguru, bikaba byari byatangirijwe muri League ya Gatanu y’Umujyi wa Kigali, ku wa  8 Kamena uyu mwaka, byitabirwa n’abana barenga 700 bari hagati y’imyaka itandatu na 16 baturutse mu marerero arenga 40, bari bahuriye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis Rouge.

Komoseri Ushinzwe amarushanwa muri  FERWAFA , Niyitanga Desire , avuga ko  nubwo hishimirwa ko amakipe y’abakiri bato ari kwiyongera ,  hakiri inzitizi z’ibibuga byo gukiniraho ariko bazakomeza gushaka igisubizo.

Ati “ Ibibuga twavuga yuko bikiri inzitizi kubera ko burya umwana aho ageze hose yagakwiye kuhasanga ikibuga cyo gukiniraho. Ni ukuva uyu munsi niba twari dufite abana barenga 800,iyo tugira amahirwe bari kuba bari mu bibuga bitanu, ibibuga biracyari inzitizi , natwe turabyifuza . Turaza kuvugana n’abayobozi cyane cyane Perezida wa FERWAFA .”

Akomeza agira ati “Aba bana ani bo mizero y’umupira w’ahazaza w’umupira w’u Rwanda, ibyo tubifuzamo, baba abakinnyi beza, bakazagera ahashoboka hose ku Isi.”

Asaba ababyeyi kubigiramo uruhare, bakundisha abana gukina umupira w’amaguru.

Perezida wa Ijabo ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan yasobanuye ko “Iki gikorwa cyari kigamije gukundisha abana umupira w’amaguru ndetse no gushyigikira za mpano zabo, bwa burere tubaha,…na rya terambere tubifuriza. Tubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge kugira ku ngo babashe kugera ku ntego zabo.”

Grassroot Festival 2026 yasojwe mu bahungu  igikombe gitwawe  na Dynasty  itsinze Vision Jeunesse Nouvelle kuri Penariti 3-1 .  nyuma yo kunganya 0-0 .

Ni mu gihe mu bakobwa akobwa batarengeje imyaka 15( U-15)  White Stars  ari yo yegukanye igikombe itsinze penariti  7-6 Nyakiriba Football Training C enter . Ni nyuma yuko umukino wose wari urangiye  ari 0-0.

Hanatanzwe imipira itatu kuri buri rerero ryitabiriye iri rushanwa.

Kugera ubu mu Rwanda hose habarurwa amarero 223 akorana na Ijabo ryawe Rwanda.

Amakipe arenga 20 niyo yitabiriye
Ikipe ya Nisarike salomon yitabiriye Irushanwa rihuza amarerero atandukanye ryasorejwe mu karere ka Rubavu
Abana barenga 800 bakinnye iri rushanwa rigamije guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru

UMUSEKE.RW

 

Share This Article