Abajyanama b’ubuzima babarirwa kuri 80 bo mu Karere ka Gasabo barishimira ubumenyi bungutse kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’amategeko azigenga.
Ubu bumenyi babukuye mu mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda.
Aba bajyanama b’ubuzima bahuguwe ku buzima bw’imyororokere, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ingaruka zo gukuramo inda mu buryo butanoze n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Kayiraba Winny, umwe muri bo yavuze ko ubumenyi bungutse buzamufasha kurushaho gutanga inama n’amakuru yizewe ku rubyiruko n’abaturage muri rusange.
Ati: “Twanasobanukiwe n’amategeko agenga serivisi zo gukuramo inda mu buryo bwemewe, bituma tuzajya dutanga amakuru y’ukuri yaho izo serivisi zitangirwa.”
Etienne Nsengimana yavuze ko “biyemeje kuba umuyoboro uhuza abaturage na serivisi z’ubuzima zibafasha kubaho neza.”
Umuyobozi wa Réseau de Femmes, Mukayitete Annonciata yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera abajyanama b’ubuzima ubushobozi bwo gutanga serivisi zinoze z’ubuzima bw’imyororokere, by’umwihariko mu kurengera urubyiruko no kuruha amakuru yizewe.
Yavuze ko azafasha mu gukumira inda zitateganyijwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, binyuze mu gukwirakwiza ubumenyi bufatika hakoreshejwe abajyanama b’ubuzima.
Ati: “Twifuje ko aba bajyanama bagira ubumenyi buhagije kugira ngo batange ubujyanama nyabwo, bakore ubukangurambaga bufite ireme ku itegeko ryemerera gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, banafashe abaturage kubona serivisi nziza ku gihe.”
Uyu mushinga w’imyaka itanu w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda, Réseau des Femmes iwushyira mu bikorwa mu mirenge yose y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Global Affairs Canada.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
