Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwagaragarijwe impungenge z’ubwitabire bukiri hasi bw’urubyiruko mu buhinzi, busaba ababyeyi kubatera inkunga harimo kubatiza ubutaka kugira ngo babashe gushora imari muri uwo mwuga.
Akarere ka Gakenke gatuwe n’abaturage bagera ku 389,110, muri bo 92.2% bakora ubuhinzi bwibanda ku bihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, inanasi, ibisheke, imboga, imbuto na kawa n’ibindi.
Gusa abakora ubuhinzi bavuga ko ubwitabire bw’urubyiruko bukiri hasi, nyamara akaba ari rwo rufite ubumenyi n’imbaraga.
Nyirangirimfura Esperence, ufite imyaka irenga 70, yavuze ko yageze ku bikorwa byinshi by’iterambere n’ubukungu abikesha ubuhinzi bwa kawa, ndetse ko yuriye indege inshuro umunani ajya kuyicuruza no kuyamamaza mu mahanga.
Ati: “Ariko ikiduteye impungenge ni uko urubyiruko rucye rwitabira ubu buhinzi, nyamara rufite ubumenyi n’imbaraga. Twifuza kubaraga ubu buhinzi kuko ari ikigega cy’ubukungu.”
Mujawamariya Agnes, ni umwe mu rubyiruko, avuga ko kimwe mu bituma abitabira ubuhinzi ari bake harimo kubura ubutaka bwo guhingaho, kuko usanga ababyeyi babukomeyeho, ndetse n’igishoro kikiri gike.
Yagize ati: “Ntabwo ari uko tutazi ko mu buhinzi harimo amahirwe y’ubukungu, ariko ikibazo ni uko ubutaka bwo kubukoreraho bukiri buto. N’aho buri, ababyeyi babukomeyeho ntibabudutiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko nubwo urubyiruko rugaragara nk’urukiri ruke mu buhinzi, bizera ko ruziyongera. Asaba ababyeyi kubafasha kubona ubutaka bwo guhingaho.
Yagize ati: “ Baracyafite imbogamizi yo kubona ubutaka, kuko n’abafite ababyeyi babufite ntibabubaha. Dusaba ababyeyi kubashyigikira bakabafasha kugira ngo na bo bisange mu buhinzi.”
Yakomeje ati: “Ariko hari n’imishinga dukorana na yo yibanda ku buhinzi, aho na ho tubijeje ubufatanye ko tuzajya tubahuza n’urubyiruko rwinshi kugira ngo na bo bisange muri uyu mwuga usigaye urimo agatubutse, kandi ubumenyi n’imbaraga barabifite.”
Kugeza ubu, 30.2% by’abatuye Akarere ka Gakenke bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30, ari na yo mpamvu hagiye gushyirwa imbaraga mu gushishikariza urwo rubyiruko kwitabira ubuhinzi bw’umwuga, kugira ngo rugire uruhare rufatika mu gukura mu bukene ingo zigera ku 15,430.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW/ Gakenke
