Amerika yanyomoje ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa yamaganye amakuru avuga ko Amerika yateye inkunga Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gushinga ingabo zidasanzwe za Tshisekedi zo kurinda ibirombe.

Ku wa 27 Mata 2026 ni bwo hatangajwe ko muri RDC hagiye gushingwa ikigo cyiswe ‘Mining Guards’, kigamije kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro by’iki gihugu.

Ni amakuru yashyizwe hanze na Rafael Kabengele, ukuriye Ubugenzuzi Bukuru bw’Amabuye y’Agaciro (IGM), wavuze ko ari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi.

Yavuze ko uwo mutwe witwara gisirikare uzaba ugizwe n’abantu 20,000, uzatwara miliyoni 100 z’amadolari, mu  cyiswe “ubufatanye bw’ingenzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.”

Nyuma y’umunsi umwe, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri RDC yavuze ko “Amerika muri iki gihe idatera inkunga umutwe uwo ari wo wose w’abarinzi cyangwa abagenzura ibirombe muri RDC.”

Yavuze ko Amerika na RDC biyemeje guteza imbere iterambere ry’ubukungu rihuriweho, ituze n’iterambere binyuze mu Masezerano y’Ubufatanye hagati ya Amerika na RDC.

Yagize iti: “Iyi gahunda ishyiraho ishingiro ry’ishoramari rikomeye rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri RDC, ibona ko iterambere rirambye ry’ubukungu ari ryo shingiro ry’ituze rirambye.”

INKURU YABANJE….

Tshisekedi agiye gushyiraho ingabo zidasanzwe zirinda ibirombe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *