Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangije imyitozo y’umutwe witwara gisirikare wo kurinda ibirombe, ivuga ko amabuye y’agaciro abivamo yibwa n’abasirikare ba Leta ndetse na bamwe mu bategetsi, mu gihe abaturage bicira isazi mu maso.
Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 27 Mata 2026 n’urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu.
Uyu mutwe wiswe ‘Mining Guards’ watewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ikiciro cya mbere cy’uwo mutwe kizaba kigizwe n’abantu bari hagati ya 2,500 na 3,000, biteganyijwe ko bazatangira gukora mu Ukuboza 2026, nyuma yo gutozwa.
Biteganyijwe ko mu 2028 abantu 20,000 bazaba boherejwe muri uwo mutwe wo gucunga ibirombe bigera kuri 22 byo mu bice bitandukanye bya Congo.
Urwo rwego rwitwara gisirikare rwashyizwemo miliyoni 100$ ruzasimbura abasirikare basanzwe barinda ibirombe.
Rafael Kabengele, ukuriye ikigo gishinzwe ‘mine’, yavuze ko uwo mutwe ari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi.
Yavuze ko abarugize bazajya bagenzura ubucukuzi n’ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro kugeza aho asohokera mu mahanga.
Ntihasobanuwe uko uwo mutwe washinzwe na Tshisekedi uzakandagira mu birombe biri mu maboko y’abarwanyi ba AFC/M23.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ufite agaciro kagera kuri tiriyari 25$, utarakorwaho.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
