Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 17 Kamena 2026.
Iryo tangazo rivuga ko kandi Brigadier General Patrick Karuretwa azakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Brigadier General Patrick Karuretwa asimbuye ku mwanya w’ubuvugizi bw’Ingabo z’u Rwanda Brigadier General Ronald Rwivanga kuri ubu wabaye Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
