U Rwanda na Afurika y’Epfo baratangira paji nshya

U Rwanda na Afurika y'epfo mu biganiro bizahura umubano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda uri muri Afurika y’Epfo, Amb Olivier J.P. Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, aragirana ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu,Ronald Lamola.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo, ivuga ko “ Ibi biganiro bigamije gushyira imbaraga no gukomeza umubano hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda.

Ibi biganiro biragaruka uko umubano warushaho kwaguka kandi hagatezwa imbere ubufatanye mu bintu bitandukanye birimo ubucuruzi,ubukerarugendo , Ubuzima, uburezi n’umutekano.

Aba bombi baraza kandi kugirana ikiganiro n’itangazamakuru , kigaruka ku ngingo zitanduianye zirebana n’ ibyo impande zombi ziganira ku guteza  n imbere igihugu.

Umubano w’ibihugu byombi mu myaka yashize wagiye uzamba ahanini bitewe nuko  ingabo za Afurika y’Epfo zivanze mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’iz’ Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), zageragezaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi byatumye umubano w’ibihugu uzamba ndetse byageze aho Perezida wa Afurika y’Epfo ,  Cyril Ramaphosa, avuga  ko nyuma y’imirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC, igihugu ayoboye cyabuze abasirikare 13 bari mu butumwa bw’amahoro bigizwemo uruhare  n’ingabo z’u Rwanda.

Ni ibintu byanenzwe na mugenzi we w’u Rwanda ,ananenga uburyo yise igisirikare cy’u Rwanda ‘ inyeshyamba’.

Icyakora abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirana ibiganiro ndetse biyemeza kurenga ibihe bibi byaranze umubano.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *