Ruhango: Umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko birakekwa ko yapfuye yiyahuye akoresheje imiti, ubuyobozi buvuga ko nta raporo y’amakimbirane uyu musore yaba yari afitanye n’uwo ari we wese.
Urupfu rwa Manirahari Elisa rwabereye mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi Akarere ka Ruhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Gasasira François Regis yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru ko umusore witwa Manirahari Elisa yasanzwe yapfuye, bigakekwa ko yaba yiyahuje imiti yica.
Gitifu Gasasira avuga ko batabashije kumenya impamvu yatumye Manirahari Elisa yaba yakwivutsa ubuzima kuko yari akiri mutoya kandi ko nta raporo bari bafite ko yaba afitanye amakimbirane n’ababyeyi be.
Ati: “Nta makuru dufite ko haba hari amakimbirane bafitanye n’ababyeyi be.”
Gasasira avuga ko abashinzwe iperereza ari bo bazagaragaza niba hari ikibazo Nyakwigendera yari afitanye n’ababyeyi be.
Yasabye ababyeyi kuganiriza abana kugira ngo bamenye ikibazo bafite bityo babashe kugikemura.
Umurambo wa Manirahari Elisa wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma. Gasasira akavuga ko iperereza ku rupfu rw’uyu musore rikomeje.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango
