Bamwe mu babyeyi bakora akazi k’ubucuruzi bucirirtse bafite n’abana mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, barasaba ko bashyirirwaho amarerero y’abana bato ‘ ECD’ yabafasha gutuma bita ku bakiriya kandi bakarushaho kubona umusaruro.
Gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) mu Rwanda ni gahunda ya leta yatangijwe muri 2014, igamije guhashya imirire mibi n’igwingira binyuze mu kwita ku buzima, isuku, uburere, n’umutekano w’abana.
Muri ECD abana bahabwa ifunguro ryujuje intungamubiri, bakanakurikiranirwa hafi ubuzima.
Usibye ifunguro kandi, batozwa ubumenyi bw’ibanze, bakina, bakidagadura kugira ngo ubwonko bwabo bukure neza.
Aha niho Mukasine Pauline ukorera mu isoko rya Mpazi riri mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kwirirwana umwana mu isoko kuko aba adafite irerero yamusigamo bituma umwana we adakura neza kandi no mu kazi ke ko gucuruza ntabone umusaruro uko bikwiye.
Yagize ati “Kuba uri mu isoko, uri mu bakiriya uhetse umwana cyangwa ari hasi biba ari imbogamizi kuko ushiduka umwana bamukandagiye, bamuhutaje cyangwa ukanamubura yasohotse mu isoko ugasanga utashye nta mafaranga ubonye kubera kwa guhora ucungana na we.”
Akomeza ati “Tubona ari imbogamizi , ahanini ugsanga utashye nta n’amafaranga wabonye kubera gukomeza ureba umwana, umukiriya araje umwana uramubuze. ECD igiye hafi y’isoko aho waba wizeye ko wamwana wawe uri muzindukane, wowe ugakurikira ushaka amafaranga wizeye umutekano w’umwana, umwana ukamufata utashye.”
Kanyamuneza Françoise, ukora mu irerero akaba n’Umuyobozi w’Ababyeyi basiga abana mu irerero rya Uriza riri mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Nawe avuga ko ababyeyi benshi bakora ubucuruzi buciriritse bafite n’abana bigora ko babona umusaruro kuko bamara umwanya munini bita ku mwana kuruta kwita ku kazi.
Asanga habonetse Irerero byarushaho gufasha wa mu byeyi haba umutekano w’umwana kandi n’umusaruro mu kazi ukiyongera.
Ati “Buri soko ribaye rifite irerero rikora kugeza akazi karangiye ababyeyi bakora batekanye n’abana baba batuje.”
Mu bushakashatsi bw’agatenyo bwakozwe na sendika y’abakozi bakora imirimo itanditse SYTRIECI kuva muri Werurwe 2025, hagamijwe kureba uko amarerero n’ingo mbonezamikurire bikora n’imbogamizi ababyeyi basigamo abana bafite, bugaragaza ko ababyeyi bakorera mu masoko bakigorwa no gusiga abana kure y’aho bakorera.
Bwakorewe ku masoko 275 yo mu ka Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali , bugaragaza ko hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwita ku ngo Mbonezamikurire y’abana bato no kuba hari amasoko adafite amarerero bidindiza imikorere y’ababyeyi bakora ubwo bucuruzi.
Ubwo bushakashatsi bugaragaraza ko umubyeyi amara umwanya munini mu kujyana umwana ku irerero no kujya kumutahana bityo bigatuma atabona umwanya wo gukora.
Umuyobozi wa SYTRIECI, Nyiramasengesho Jeannette ati “ “Hari ibibazo by’uko abo babyeyi bakora mu masoko n’ahandi badafite amarero hafi y’aho bakorera ariko hari ubushobozi ku marerero budahagije turifuza ko abafatanyabikorwa baza bakadufasha kugira ngo ubwo bushobozi buboneke.”
Umukozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana NCDA, Nyandwi Jean Paul asanga nawe hafi ku masoko atandukanye haba hakwiye amarero bityo bigafafasha ba babyeyi gukora batekanye.
Yagize ati: “Tubona ko mu masoko hari abana bato bashaka kurerwa. Tukaba tubikangurira abayobozi b’amasoko n’ababyeyi kugira ngo babigiremo uruhare kuko abana nibakura bizaba ari inyungu ku mubyeyi no ku Gihugu.”
Nyandwi asaba ko ababyeyi nabo baba bakwiye kubigiramo uruhare kugira ngo izo ngo Mbonezamikurire y’abana bato zishyirweho.
NCDA ivuga ko hari mu Rwanda hakorera amarero akorera mu ngo 25,365, akorera ku ishuri 4,046, akorera mu baturage 2,829. Ni mu gihe amarerero agezweho 373, naho ayita ku ncuke ari 78




UMUSEKE.RW
