Nyamasheke: Umushinga wo kubakira isoko abaturage waheze mu kabati

Isoko riremerwa aho hasi ku butaka

Bamwe mu barema isoko rya Bumazi riri mu murenge wa Bushenge, bavuga hashize imyaka irenga 40 barizamo, bahora bizezwa ko rizubakwa neza rikajyana n’igihe.

Bamwe mu baganirije UMUSEKE biganjemo abakuze bavuga ko iri soko ari mpuzamahanga bitewe n’uko riri ku muhanda wa kaburimbo, bityo bikorohera abarizamo baturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abaturutse mu bihugu duturanye birimo u Burundi, na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Icyifuzo cy’abaturage, basaba ubuyobozi kubaka isoko rikajyana n’igihe nk’uko babibona kuri amwe mu masoko yo mu karere ka Rusizi.

Kanyandege Marc ni umusaza watangiye kurema iri soko mu mwaka wa 1982, yavue ko uko ubuyobozi bw’akarere busimburana ubugiyeho bubizeza ko rigiye kubakwa.

Ati “Iri soko ntangira kurigeramo hashize imyaka irenga mirongo ine, aho amajyambere ageze ntabwo ari uku ryagombye kuba rimeze, bihora mu mishanga ngo bazubaka. Turifuza ko ryubakwa rikajyana n’igihe.”

Irihose Enock ukorera ubucuruzi bw’ibiribwa muri iri soko yavuze ko ari mpuzamahanga, ngo kuba ritubatse neza bibatera igihombo, yifuza ko ryakubakwa rikajyana n’igihe.

Ati “Isoko ryacu ni mpuzamahanga, navutse ndibona. Ntabwo rimeze neza tubangamirwa n’uko ritubatse, imvura iragwa ikatunyagira bikadutera igihombo. Turifuza ko twafashwa rikubakwa, tugatera imbere nk’uko i Rusizi bimeze.”

Kuri iki cyifuzo cy’aba baturage, hashize icyumweru tugerageza kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ngo bugire icyo bukivugaho, ntabwo byashobotse.

Iri soko rya Bumazi riri ku muhanda wa Kaburimbo rirema kabiri mu cyumweru, kuwa Mbere no kuwa Gatanu. Mu bicuruzwa birizamo harimo amatungo arimo inka, n’ibiribwa bitandukanye.

Riremwa n’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu, rizamo kandi n’abaturutse mu bihugu nk’u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Abarema isoko bavuga ko mu mvura banyagirwa
Ni isoko rishorwamo imyaka n’amatungo

MUHIRE Donatien
UMUSEKE /NYAMASHEKE

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *