Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yavuye mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu kubera kutishimira kubanzwa ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye yatsindaga Norvège ibitego 2-1 mu mukino wa UEFA Nations League.
Ibi byabaye ku wa 30 Nzeri 2026 ubwo ikipe y’Igihugu yari imaze gukina na Norvège mu mikino ya UEFA Nations League 2026. Ni umukino warangiye Portugal itsinze ibitego 2-1.
CR7 wari wabanjwe ku ntebe y’abasimbura n’umutoza we, Jorge Jesus, ntabwo yishimiye icyemezo cyo kumubanza ku ntebe y’abasimbura, ndetse bituma ahita ava mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu uri kubera i Copenhagen muri Danmerk.
Abicishije kuri X ye, Cristiano Ronaldo, yavuze ko mbere yo kuva mu mwiherero yabanje kuvugana na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Portugal, maze afata icyemezo cyo kuwuvamo.
Yavuze kandi ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kumva ibyo umutoza we yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, akomeza avuga ko mu gihe kidatinze, Abanya-Portugal bose azababwira ukuri kwa byose.
CR7 yavuze ko mu minsi ya vuba, abantu bazamenye icyamukuye mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu cye kandi asanzwe ayubaha kuva yatangira kwambara umwambaro wayo.
Jorge Jesus utoza ikipe y’Igihugu ya Portugal, yavuze ko CR7 atigeze yanga imyitozo na rimwe ubwo yari akiri mu mwiherero ariko avuga ko baganiriye akamubwira ko ari we mutoza, ko ibyemezo bye azabyubaha.
Ati “Cristiano Ronaldo ntabwo yigeze yanga kwitoza. Nta bindi bibazo Bihari. Cristiano yarambwiye ati ‘Nushaka ko nkina, nzakina. Nushaka ko nicara ku ntebe y’abasimbura, nzahicara. Nushaka ko njya mu bafana, nzabikora.’”
Muri ubu butumwa bwe, yasoje yifuriza amahirwe ikipe y’Igihugu mu yindi mikino ifite ndetse na bagenzi be. CR7 w’imyaka 41, ubu ari gukina Shampiyona ya Arabie Saoudité muri Al-Nassr.



UMUSEKE.RW

