Gasabo: Barakangurirwa kwivuza indwara yo kujojoba kuko ivurwa igakira

Bazarama yibukije ko indwara yo kujojoba ivurwa igakira

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kumenya no kwirinda indwara yo kujojoba, abatuye Akarere ka Gasabo bakanguriwe ko ugaragaweho iyo ndwara yakwihutira kugera kwa muganga kuko ivurwa igakira.

Ni igikorwa cyabereye ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kabuga, cyateguwe n’umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes, kitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo ababyariye iwabo.

Hakizuwera Jean Pierre, umukozi ushinzwe imiyoborere mu Murenge wa Kabuga, yasabye urubyiruko kwirinda inda z’imburagihe kuko akenshi ariho bashobora gukura indwara yo kujojoba, izwi nka fistula mu ndimi z’amahanga.

Ati “Mwirinde kugira ngo mudatwara inda zitateguwe kuko ari mwebwe mugerwaho n’iyi ndwara benshi batinya kwivuza kubera ipfunwe.”

Bazarama Marie Michelle, umukozi ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes, avuga ko kubera ububi bw’iyi ndwara ari yo mpamvu bakora ubukangurambaga hagamijwe kuyimenyekanisha n’uko yakwirindwa.

Yongeraho ko, by’umwihariko, bakangurira abantu kugana kwa muganga igihe bagize ibyago byo kuyirwara, kuko ivurwa igakira.

Ati: “Turashaka ko abaturage bamenya ububi bwa fistula. Iyo kubyara bigoranye, hashobora kubaho ibikomere ku ruhago cyangwa ku mara, bigatera gusohoka kw’inkari cyangwa kw’umwanda ukomeye binyuze mu gitsina.”

Rumwe mu rubyiruko rwari muri ubu bukangurambaga ruvuga ko rugiye gufata ingamba zo kwirinda iyi ndwara.

Uwase Donatha wo mu Murenge wa Rusororo avuga ko bagiye kwirinda imibonano mpuzabitsina batari bageza ku myaka 18, kandi na byo nibabikora bazajya bifashisha agakingirizo.

Muri rusange iyi ndwara ikunze gufata abana b’abakobwa babyara bakiri bato kuko umubiri wabo uba utarakura ngo ubashe gutwara no kubyara umwana.

Mu kuyirinda rero ngo ni ukwirinda ibishuko byatuma batwara inda z’imburagihe. Gusa ngo ntiyanduza bityo n’uyifite ntakwiye guhabwa akato.

Muri iki gikorwa hanatanzwe pads 100 zikoreshwa inshuro nyinshi mu rwego rwo gufasha abangavu bafite ubushobozi bucye kuzibona ku giciro kiboroheye. Izi pads zishobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ubu bukangurambaga ni kimwe mu bikorwa by’umushinga w’ubuzima bw’imyororokere witwa ‘SDSR-Rwanda’, Réseau des Femmes ikorera mu mirenge yose 15 y’akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanya Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affaires Mondiale Canada.

Urubyiruko rwasabwe kwirinda ingesombi zirimo ubusinzi n’ubusambanyi
Hatanzwe ‘Pads’ zimeswa kandi zimara igihe kinini zikoreshwa
Bazarama yibukije ko indwara yo kujojoba ivurwa igakira

NDEKEZI JOHSNON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *